Luberike: Imirwano Ikomeye Yahinduye Isura y’Ibibera ku Rugamba, FARDC n’Abo Bafatanyije Barahunga
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Umutekano ukomeje kuzamba mu gace ka Luberike, gaherereye muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje abasirikare ba Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigizwe na FARDC, imitwe ya Wazalendo na FDLR, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18/11/2026.
Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko iyi mirwano yabereye mu nkengero za Habula, mu gace ka Banaulengo, ubwo ihuriro ry’ingabo za FARDC n’imitwe irifasha ryatangizaga ibitero ku birindiro bya FRN.
Imirwano yatangiye nyuma y’uko impande zombi zihanganye ku rugamba, ihita ifata indi ntera, humvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, bigaragaza ubukana bw’imirwano yabereye muri ako gace.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko nyuma y’iyo mirwano, ingabo za FARDC n’imitwe ya Wazalendo na FDLR bazifatanyaga bahunze. Ibyo byatumye FRN ikomeza ibikorwa byo kwagura ibirindiro no kongera ubuso igenzura muri Teritwari ya Walikale.
Mu duce twibanzweho muri ibyo bikorwa harimo Ngenge, aho abasirikare ba FRN bari bari.
Iyi mirwano ibaye mu gihe umwuka mubi w’umutekano ukomeje kugaragara muri Teritwari ya Walikale, cyane cyane mu gace ka Luberike no mu nzira zerekeza muri Waloa Yungu.
Iyi mirwano ibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa habaye indi mirwano ikomeye hagati y’impande zombi. Iyo mirwano yabaye ku wa Mbere, tariki ya 16/11/2026, ibera mu duce duherereye hafi ya Waloa Yungu.
Nk’uko amakuru abivuga, imirwano yabereye mu nkengero za Habula na Buhendje, aho ihuriro ry’ingabo za FARDC n’imitwe ya Wazalendo ryagerageje kwirukana FRN muri utwo duce, ariko bikarangira ingabo za FARDC n’abo bafatanyije bahunze.
Muri iyo mirwano yabanje, uduce twa Bulambo n’ahantu bororera amatungo byaje kugenzurwa na FRN.
Kugeza ubu, ibikorwa bya gisirikare muri Luberike bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage. Amakuru aturuka muri ako gace agaragaza ko FRN ikomeje kwagura ibikorwa n’ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikale, nyuma y’ihunga ry’ihuriro ry’ingabo za FARDC n’imitwe irifasha.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
