Lubero: MONUSCO Iteganya Kohereza Abasirikare bayo i Bapere mu Gushyigikira Intambara yo Kurwanya ADF
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri teritware ya Lubero, harateganywa koherezwa abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) mu gice cya Bapere, hagamijwe gutanga ubufasha bwihariye mu by’ibikoresho n’ubwikorezi ku ngabo zifatanyije za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iza Uganda (UPDF), ziri mu bikorwa bya gisirikare bizwi nka Shujaa bigamije guhashya umutwe w’inyeshyamba za ADF.
Nk’uko byatangajwe n’inzego zitandukanye zabifitemo uruhare, ubufasha bwa MONUSCO buzibanda cyane ku bijyanye n’ibikoresho byifashishwa mu bikorwa bya gisirikare (logistique opérationnelle), by’umwihariko mu korohereza ingendo no gutwara ibikoresho mu bice bigoye kugerwamo. Bitewe n’uko Bapere ari agace kagoye kugeramo kubera imihanda mibi, hateganywa gukoresha indege za kajugujugu za MONUSCO mu gutwara abasirikare, ibikoresho no gufasha mu gukurikirana imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace.
Abaturage bo muri Bapere basabwe kwifatanya n’izi gahunda, bagasobanukirwa neza intego z’ubu bufasha, no gushyigikira ingamba zose zigamije kugarura umutekano n’ituze birambye.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yabereye i Beni mu cyumweru gishize, yahuje abayobozi gakondo, abahagarariye sosiyete sivile bo mu nzego za Bapere na Baswagha, umuyobozi wa gisirikare wo muri teritware ya Lubero, hamwe n’abahagarariye MONUSCO. Iyi nama yibanze ku kibazo cy’umutekano muke uterwa n’inyeshyamba za ADF zikomeje guhungabanya akarere ka Lubero.
Muhindo Tafuteni, perezida wa sosiyete sivile ya Lubero, yagaragaje ko inkunga ya MONUSCO igamije gukomeza ubushobozi bw’ingabo zifatanyije za FARDC-UPDF, zagiye zihura n’imbogamizi zikomeye mu bijyanye n’ibikoresho n’imirire ku rugamba. Yanongeyeho ko hateganyijwe ibikorwa byo gusobanurira abaturage (sensibilisation) ku miterere y’umutekano n’uruhare rwa MONUSCO, hagamijwe kongera icyizere n’ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.
Yagize ati: “Abaturage bamaze igihe bagaragaza imyitwarire yo kutizera abafatanyabikorwa ba FARDC, cyane cyane MONUSCO. Ibi ni byo byaganiriweho mu biganiro byabereye i Beni. Twaganiriye n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abagize sosiyete sivile bo muri Bapere no mu bice by’uburengerazuba bwa Bashu. Byagaragaye ko iyo MONUSCO ishoboye kuba hafi, nko muri Manguredjipa cyangwa Ndjiapanda, FARDC yabonye ubufasha bw’ibikoresho n’ibiribwa byoroshye, cyane ko imihanda igoye cyane. Indegetoya za MONUSCO n’abasirikare bayo bashobora kugira uruhare rukomeye.”
Kuva mu 2024, teritware ya Lubero yagiye ibona ibikorwa by’urugomo byahitanye abantu benshi, bituma abaturage benshi bava mu byabo, hanangirika imitungo n’ibikorwaremezo. MONUSCO igaragaza ko amakuru atari yo n’ibihuha byagiye bikwirakwizwa inshuro nyinshi byabangamiye cyane ibikorwa byo kurinda abasivili.
Mu bihe byashize, igeragezwa ryo kohereza MONUSCO i Manguredjipa, umurwa mukuru wa Bapere, byahuye n’imbogamizi zikomeye zatewe n’ibihuha byashinjaga iri tsinda ry’Umuryango w’Abibumbye gukorana n’imitwe yitwaje intwaro. Ibyo birego by’ibinyoma byabyaye umwuka mubi, bituma abasirikare ba MONUSCO babuzwa kugera mu bice bimwe na bimwe byari byugarijwe n’ibitero, bityo abaturage basigara mu kaga.
Nyuma y’izo mpaka n’ibiganiro byimbitse, hafashwe ingamba zirimo kongera gusobanurira abaturage inshingano za MONUSCO mu kurinda abasivili, kunoza uburyo bwo guhanahana amakuru no kugenzura umutekano, gukoresha cyane amaradiyo y’abaturage mu kurwanya ibihuha, ndetse no kongerera ubushobozi abayobozi b’inzego z’ibanze mu itumanaho.
Twibutse ko MONUSCO yafunze ku mugaragaro ikigo cyayo cya Lubero mu 2023, aho ibikorwa byo kugifunga byabereye mu gace ka Mulo. Nubwo bimeze bityo, iyi gahunda nshya iratanga icyizere ko ubufatanye hagati y’inzego z’igihugu, n’ibihugu by’abaturanyi n’Umuryango w’Abibumbye bishobora kongera umutekano no kurengera abaturage ba Lubero.






