M23 irimo kwiyubaka mu buryo budasanzwe.
Umutwe wa m23 ugamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bw’i Kinshasa, ukomeje kwiyongera imbaraga haba muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, ari nako ugenda ugira indi mitwe yitwaje intwaro iwiyungaho, ndetse kandi ukaba ukomeje gufata ibice byinshi ku muvudoko wo hejuru.
Amakuru ava i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru yemeza ko uyu mutwe uheruka gufata uduce twinshi twaho, turimo Nyabyondo iherereye hafi naho iyi teritware ya Masisi ihana imbibi na teritware ya Walikale, imirwano yaho yatumye abaturage benshi bava mubyabo.
Muri Kivu y’Epfo naho nyine havuzwe imirwano mu bice bya teritware ya Walungu, aho ndetse uyu mutwe wigaruriye agace ka Kaziba n’utundi, nyuma y’aho utagumye gukomeza muri teritware ya Mwenga.
Aya makuru akomeza avuga ko m23 iri mu bikorwa byo kwinjiza abarwanyi bashya kandi benshi, ikaba kandi irimo gutoza abo yafatiye ku rugamba barenga ibihumbi 10, ndetse kandi ikaba irimo no kwakira abandi barwanyi bo mu yindi mitwe bakomeje kuyiyungaho.
Ubundi kandi uyu mutwe uri no gukomeza igisirikare cyayo mu buryo budasanzwe, kuko gitozwa imyitozo mishya uko bwije nuko bukeye.
Muri iki cyumweru gishyize, umutwe wa FCR wari mu ihuriro rya Wazalendo rifasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, watangaje ko wiyunze kuri M23 mu rugamba irimo, ibyemejwe kandi n’umuvugizi mu bya politiki wa m23, Lowrence Kanyuku.
Ku rundi ruhande, guverinoma ya Kinshasa yatangaje gahunda zo kongerera imbaraga igisirikare mu buryo bw’amafaranga n’intwaro . Iyi Leta kandi yasabye U.S.A kuyiha ubufasha mu ntambara irimo n’umutwe wa m23 ugenzura ibice byinshi by’ubutaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ndetse kandi, ubu butegetsi bw’i Kinshasa bwasabye Amerika kuba yaza gushora imari mu gihugu gifite hejuru ya tiriyari 24$ z’amabuye y’ingenzi mu gisirikare, ikorana buhanga, n’ingufu, nk’uko biri mu ibaruwa yashyizwe hanze y’uruhande rwa Leta y’i Kinshasa yandikiye minisitiri w’ubanye n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Iyo baruwa, isaba ko perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yaboneka mu biganiro by’iyo nama hagati ya perezida Trump na perezida Felix Tshisekedi.
Muri ubwo bufatanye Leta y’i Kinshasa irifuza guha komapnyi zo muri U.S.A uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro, nayo igasaba ubufatanye mu byagisirikare, harimo gutoza, n’ibikoresho ku ngabo za Congo.
Washington nayo ubwayo iheruka gutangaza ko igiye gukorana na RDC mu bijanye n’amabuye y’agaciro, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa minisitiri w’ubanye n’amahanga wayo.