M23 na Angola nk’umuhuza ntibavuga rumwe.
Habaye ukutavuga rumwe gukomeye hagati y’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umuhuza ari we Angola washyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’Afrika.
Umutwe wa M23 kuba wafashe umujyi muto wa Kalembe, ubarizwa muri teritware ya Masisi ariko hafi ya teritware ya Walikale nibyo byarakaje umuhuza ari we perezida wa Repubulika ya Angola, João Lourenço.
Ni mu gihe yatangaje ko ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga zitagomba kugira agace zifata, ngo kuko ziri mu gihe cya gahenge kemerejwe muri Angola.
Ibyo umutwe wa M23 wavuze ko bo batazi ako gahenge, ndetse kandi bavuga ko n’uwo muhuza bamuzi nk’uhuza u Rwanda na RDC, bashimangira ko umuhuza bemera ari Uhuru Kenyatta washyizweho n’amasezerano ya Nairobi ngo abe umuhuza wa Leta n’inyeshamba zose ziri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ariko kandi Dr Balinda Oscar wungirije uvugira AFC/M23 mu bya politiki, yabwiye itangaza makuru ko Kenyatta na we ibye byatsinzwe biturutse ku kuba Leta ya Kinshasa yaramwanze ndetse n’uwo iyo Leta yari yarohereje muri ibyo biganiro ikaza ku mwirukana mu kazi.
Yanavuze kandi ko kuba M23 yarafashe Kalembe, ngo byavuye kukuba abaturage bari bahatuye baratabaje, kuko barimo bahohoterwa na Wazalendo bazwiho gukorana byahafi n’igisirikare cya RDC.
Yagize ati: “Abaturage baradutabaje kubera ubwicanyi bakorerwa n’uwigize General witwa Guido Shimayi. N’ahandi hose bazadutabaza tuzajyayo dutabare abaturage bacu.”
Balinda yemeza ko bo agahenge(Unilateral cease fire) barimo ari ako bishyiriyeho ubwabo kuva mu 2023.
Nubwo atashimye kuvuga ibyo Angola yababwiye yemeje ko icyo gihugu kubahamagara kinohereza indege yajyanye intumwa zabo(M23) mu biganiro n’icyo gihugu cya Angola ariko ngo “ibyo twavuganye ni we uzabitangaza nabishaka.”
Kariya gahenge kiswe ‘Unilateral cease fire’ gasobanurwa nk’akishyiriweho na rumwe mu mpande ziba zihanganye mu ntambara rwo rukiyemeza guhagarika imirwano mu gihe runaka. Ibyo binasobanura ko M23 ishobora kukajyamo ikanakavamo byose ntawe ibimenyesheje cyangwa ngo ibimugishemo inama.
MCN.