M23 yabohoje agace k’i ngenzi muri Kivu y’Amajy’epfo.
Umutwe wa M23 ugize igihe unyeganyeza imbaraga z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wafashe agace ki ngenzi ka teritware ya Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo.
Mu masaha make ashyize yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/02/2025, ni bwo abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bafashe zone ya Kalehe iherereye mu ntera y’ibirometero nka 64 uvuye mu mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Aka gace gafashwe nyuma y’imirwano ikomeye yarimaze iminsi igera kuri itatu, ibera mu nkengero zako, aho yahuzaga ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta n’uyu mutwe wa M23.
M23 gufata aka gace k’ingenzi kaje kiyongera kutundi uyu mutwe wigaruriye mu minsi mike ishize, harimo kandi n’umujyi wa Minova wabohojwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka.
Uyu mutwe wigaruriye aka gace kari mu ntera y’ibirometero bike n’umujyi muto wa Kavumu urimo ikibuga cy’indege gikuru muri Kivu y’Epfo, mu gihe Leta ya Kinshasa yari iheruka kukoherezamo ingabo nyinshi zibarirwa mu bihumbi 60 zo ku karinda zirimo iz’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’ingabo za FARDC.
Amakuru Minembwe.com ikesha umwe mu barwanyi ba M23 avuga ko iyi mirwano yabereye muri zone ya Kalehe yasize ingabo z’u Burundi nyinshi zihasize ubuzima.
Agira ati: “Iyi mirwano Abarundi benshi bayiburiyemo ubuzima. Si nigeze mbara ariko imirambo yabo nabashe kubona ntiri munsi y’ijana na mirongo.”
Uyu murwanyi kandi yemeje ko Kalehe yamaze kubohozwa n’uyu mutwe wa M23, ndetse avuga ko ubwe yageze no kwa Mwami.
Ati: “Ubu tuvugana nitwe tugenzura centre ya Kalehe. Njyewe ubwanjye nageze no kwa mwami wa Kalehe aha muri Ihusi.”
Hagataho, mu gihe imirwano yakomeza uyu mutwe wahita ufata na Kavumu kuko aha bafashe atari kure nayo.
