• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

M23 yafashe akandi gace k’i ngenzi ko muri Walungu.

minebwenews by minebwenews
April 25, 2025
in Conflict & Security
0
AFC/M23 yatangije operasiyo idasanzwe ku ihuriro ry’ingabo za Congo.
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yafashe akandi gace k’i ngenzi ko muri Walungu.

You might also like

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wongeye gufata akandi gace k’i ngenzi ko muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ni nyuma yuko ejo bundi ku wa gatatu muri iki cyumweru yafashe utundi duce tune two muri ibyo bice.

Agace kandi M23 yafashe ko muri teritware ya Walungu ni akitwa Ngali, ko gaherereye muri cheferi ya Ngweshi.

Mu busanzwe teritware ya Walungu igizwe n’amacheferi abiri, iya Ngweshi n’iya Kaziba.

Icyo Minembwe Capital News yamenye nuko imirwano yabereye muri aka gace ka Ngali hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa, yatangiye igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri n’iminota 45 zo kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/04/2025.

Ni mirwano yasize uyu mutwe wa M23 ufashe aka gace kazwiho kuba ari ingenzi, ahanini ku buhinzi, kuko amakuru agaragaza ko kazwiho kwera ku bihingwa bitandukanye birimo ibigori n’ibishyimbo ndetse n”imyumbati n’ibindi.

Amakuru kandi agaragaza ko ahagana isaha ya saa tanu zo kuri uyu wa gatanu, ni bwo uyu mutwe wari umaze ku kabohoza kose.

Imirwano y’uyu munsi, ije ikurikira indi iheruka kubera muri icyo gice, aho kandi uyu mutwe wa M23 wigaruriye uduce twaho tune turimo aka Luciga, Katope n’umusozi wa Nangando na Munya.

Kimwecyo, aha’rejo ku wa kane muri ibyo bice hiriwe ituze ku mpande zombi, nubwo habaye ukurebana ayingwe.

Ntibizwi neza uruhande rwa ba rwatangije urundi, ariko bivugwa ko Wazalendo barwana ku ruhande rwa Leta kwari bo bateye uyu mutwe wa M23, abandi n’abo barabasubiza.

Ni mu gihe kandi mu biganiro by’imishikirano hagati ya Leta y’i Kinshasa n’uyu mutwe wa M23 biheruka kubera i Doha muri Qatar, impande zombi zemezanyije guhagarika ibitero, nk’uko itangazo ry’uyu mutwe wa M23 ryashyizwe hanze ku mugoroba wo ku wa gatatu ribivuga. Iri tangazo kandi ryanasomwe no kuri televisiyo y’igihugu izwi nka RTNC iherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC.

Impande zombi zemezanyije guhagarika imirwano, mu gihe uyu mutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, aho ndetse unagenzura imijyi ikomeye yo muri izo ntara uwa Goma n’uwa Bukavu.

Tags: ImirwanoM23Walungu
Share32Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y'urupfu n'umupfumu Brigadier General Olivier Gasita woherejwe na perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo...

Read moreDetails

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyatangaje ko nubwo gikorana na Wazalendo, kidafite ububasha bwo kuyigenzura kandi ko yahawe intwaro na...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda Bibogo Simiyoni n'umwe mu bagabo b'intwari babayeho mu Banyamulenge, kandi banarwanye n'intambara ziremereye i Mulenge...

Read moreDetails

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge. Byishimo Patrick, who is in the hills of Mulenge, explained that the Congolese...

Read moreDetails

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n'Ingabo z'u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside Byishimo Patrick uherereye mu misozi y'i Mulenge yasobanuye ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails
Next Post
Ihuriro ry’ingabo za Congo ryagabye igitero i Kavumu.

I Luvungi naho rwambikanye ivumbi riratumuka.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?