• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

M23 yafashe akandi gace k’i ngenzi ko muri Walungu.

minebwenews by minebwenews
April 25, 2025
in Conflict & Security
0
AFC/M23 yatangije operasiyo idasanzwe ku ihuriro ry’ingabo za Congo.
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yafashe akandi gace k’i ngenzi ko muri Walungu.

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wongeye gufata akandi gace k’i ngenzi ko muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ni nyuma yuko ejo bundi ku wa gatatu muri iki cyumweru yafashe utundi duce tune two muri ibyo bice.

Agace kandi M23 yafashe ko muri teritware ya Walungu ni akitwa Ngali, ko gaherereye muri cheferi ya Ngweshi.

Mu busanzwe teritware ya Walungu igizwe n’amacheferi abiri, iya Ngweshi n’iya Kaziba.

Icyo Minembwe Capital News yamenye nuko imirwano yabereye muri aka gace ka Ngali hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa, yatangiye igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri n’iminota 45 zo kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/04/2025.

Ni mirwano yasize uyu mutwe wa M23 ufashe aka gace kazwiho kuba ari ingenzi, ahanini ku buhinzi, kuko amakuru agaragaza ko kazwiho kwera ku bihingwa bitandukanye birimo ibigori n’ibishyimbo ndetse n”imyumbati n’ibindi.

Amakuru kandi agaragaza ko ahagana isaha ya saa tanu zo kuri uyu wa gatanu, ni bwo uyu mutwe wari umaze ku kabohoza kose.

Imirwano y’uyu munsi, ije ikurikira indi iheruka kubera muri icyo gice, aho kandi uyu mutwe wa M23 wigaruriye uduce twaho tune turimo aka Luciga, Katope n’umusozi wa Nangando na Munya.

Kimwecyo, aha’rejo ku wa kane muri ibyo bice hiriwe ituze ku mpande zombi, nubwo habaye ukurebana ayingwe.

Ntibizwi neza uruhande rwa ba rwatangije urundi, ariko bivugwa ko Wazalendo barwana ku ruhande rwa Leta kwari bo bateye uyu mutwe wa M23, abandi n’abo barabasubiza.

Ni mu gihe kandi mu biganiro by’imishikirano hagati ya Leta y’i Kinshasa n’uyu mutwe wa M23 biheruka kubera i Doha muri Qatar, impande zombi zemezanyije guhagarika ibitero, nk’uko itangazo ry’uyu mutwe wa M23 ryashyizwe hanze ku mugoroba wo ku wa gatatu ribivuga. Iri tangazo kandi ryanasomwe no kuri televisiyo y’igihugu izwi nka RTNC iherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC.

Impande zombi zemezanyije guhagarika imirwano, mu gihe uyu mutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, aho ndetse unagenzura imijyi ikomeye yo muri izo ntara uwa Goma n’uwa Bukavu.

Tags: ImirwanoM23Walungu

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?