Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

M23 yagaragaje umubare wabapfiriye mu rugamba rwo gufata umujyi wa Goma.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 30, 2025
in History
0
M23 yagaragaje umubare wabapfiriye mu rugamba rwo gufata umujyi wa Goma.
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yagaragaje umubare wabapfiriye mu rugamba rwo gufata umujyi wa Goma.

You might also like

Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

AFC/M23 irwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa yatangaje ko abantu 874 ko ari bo bapfuye ubwo yari mu rugamba rwo kubohora u mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Tariki ya 27/01/2025, ni bwo abarwanyi bo muri uyu mutwe wa M23 bigaruriye umujyi wa Goma. Hari nyuma y’imirwano ikomeye yarimaze iminsi irenga itatu iyihanganishije n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.

Uyu munsi ku wa gatanu tariki ya 30/05/2025, ni bwo iri huriro rya AFC/M23 ryatangaje aya makuru, ni mu gihe yamurikaga raporo y’uburengenzira bw’ikiremwuntu mu bice igenzura, ivuguruza ibyatangajwe na Leta y’i Kinshasa ndetse n’imiryango irimo Amnesty international na Human Rights Watch.

Delion Kimbulungu, umunyamabanga wa AFC/M23, yasobanuye ko kuva tariki ya 02 kugeza 13 ukwezi kwa kabiri, iri huriro rya AFC/M23 ryabonye mu mujyi wa Goma imirambo y’aba bantu, nubwo Leta ya Congo yo yemeza ko hapfuye abagera ku 3000.

Uyu munyamabanga wa AFC/M23 yagize ati: “Bigaraga ko umubare wa 3000 watangajwe na Leta ya Congo wahimbwe.”

Ubwo imirwano yabaga muri uyu mujyi wa Goma ku itariki ya 27/05/2025, ku mbugankoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza Gereza ya Munzenze iherereye i Goma iri gushya, imfungwa zatorotse.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ryatangaje ko abagore 165 bishwe n’inkongi y’umuriro yafashe iyi gereza kandi ko bose bafashwe ku ngufu n’imfungwa batorotse.

Umuvugizi w’iri shami, Seif Magango, yemeje iyi mibare yatazwe n’urwego rw’ubutabera rwa RDC, aho yavuze ko iyi raporo y’ubutabera ariko dutekereza ko yizewe.

Kimbulungu yagaragaje ko nubwo Leta ya Congo n’abakorana byahafi na yo bashinje AFC/M23 uruhare mu itorokwa ry’imfungwa za gereza ya Munzenze ndetse n’urupfu rw’aba bagore, ibi byago byabaye mbere yuko abarwanyi babo bahagera.

Ati: “Ibi byago byabaye mu gitondo cya tariki ya 27/01/2025, mbere yuko M23 ihagera.”

Raporo ya AFC/M23 ikubiyemo ibimenyetso ndetse n’ubuhamya.
Igaragaza kandi uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu buhagaze mu mujyi wa Bukavu kuva ubwo yatangiraga kuwugenzura mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025.

Tags: AFC/m23raporo
Share37Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

by Bruce Bahanda
July 14, 2025
0
Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

Mu gikombe cy'isi cy'amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump. Muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika hasojwe imikino y'igikombe cy'isi cy'amakipe, aho cyegukanywe na Chelsea inyagiye PSG ibitego 3...

Read moreDetails

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 9, 2025
0
Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge. Umusesenguzi akaba n'Umujyanama w'umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, Kabare Girinka William, yavuze ko nta muntu...

Read moreDetails

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

by Bruce Bahanda
July 8, 2025
0
Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.

Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye. Abashinwa bavumbuye uburyo bushya bwo kuvura indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, bakaba bashobora gusubiza ku murongo uturemangingo twitwa beta...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y’amabuye y’agaciro cyanditswe na Mundekeza.

by Bruce Bahanda
July 2, 2025
0
Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y’amabuye y’agaciro cyanditswe na Mundekeza.

Ibyimbitse ku gitabo kivuga hejuru y'amabuye y'agaciro cyanditswe na Mundekeza. Dr.Justin Mundekeza uri mu Banye-Congo babagenzuzi babahanga ku bijyanye na politiki y'iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

by Bruce Bahanda
June 25, 2025
0
Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n’intambara ya 3 y’isi mu gihe yoramuka ibaye.

Bimwe mu bihugu bidashobora kugerwaho n'intambara ya 3 y'isi mu gihe yoramuka ibaye. Nyuma y'aho Isi ikomeje kugarizwa n'ubushyamirane bwa politiki n'intambara hirya no hino z'urudaca, benshi batekereza...

Read moreDetails
Next Post
Kabila yabonanye n’irindi tsinda i Goma anagira n’icyo asezeranya Abanye-Congo.

Kabila yabonanye n'irindi tsinda i Goma anagira n'icyo asezeranya Abanye-Congo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?