• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

M23 yagaragaje umubare wabapfiriye mu rugamba rwo gufata umujyi wa Goma.

minebwenews by minebwenews
May 30, 2025
in sport & entertainment
0
M23 yagaragaje umubare wabapfiriye mu rugamba rwo gufata umujyi wa Goma.
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yagaragaje umubare wabapfiriye mu rugamba rwo gufata umujyi wa Goma.

AFC/M23 irwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa yatangaje ko abantu 874 ko ari bo bapfuye ubwo yari mu rugamba rwo kubohora u mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Tariki ya 27/01/2025, ni bwo abarwanyi bo muri uyu mutwe wa M23 bigaruriye umujyi wa Goma. Hari nyuma y’imirwano ikomeye yarimaze iminsi irenga itatu iyihanganishije n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.

Uyu munsi ku wa gatanu tariki ya 30/05/2025, ni bwo iri huriro rya AFC/M23 ryatangaje aya makuru, ni mu gihe yamurikaga raporo y’uburengenzira bw’ikiremwuntu mu bice igenzura, ivuguruza ibyatangajwe na Leta y’i Kinshasa ndetse n’imiryango irimo Amnesty international na Human Rights Watch.

Delion Kimbulungu, umunyamabanga wa AFC/M23, yasobanuye ko kuva tariki ya 02 kugeza 13 ukwezi kwa kabiri, iri huriro rya AFC/M23 ryabonye mu mujyi wa Goma imirambo y’aba bantu, nubwo Leta ya Congo yo yemeza ko hapfuye abagera ku 3000.

Uyu munyamabanga wa AFC/M23 yagize ati: “Bigaraga ko umubare wa 3000 watangajwe na Leta ya Congo wahimbwe.”

Ubwo imirwano yabaga muri uyu mujyi wa Goma ku itariki ya 27/05/2025, ku mbugankoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza Gereza ya Munzenze iherereye i Goma iri gushya, imfungwa zatorotse.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ryatangaje ko abagore 165 bishwe n’inkongi y’umuriro yafashe iyi gereza kandi ko bose bafashwe ku ngufu n’imfungwa batorotse.

Umuvugizi w’iri shami, Seif Magango, yemeje iyi mibare yatazwe n’urwego rw’ubutabera rwa RDC, aho yavuze ko iyi raporo y’ubutabera ariko dutekereza ko yizewe.

Kimbulungu yagaragaje ko nubwo Leta ya Congo n’abakorana byahafi na yo bashinje AFC/M23 uruhare mu itorokwa ry’imfungwa za gereza ya Munzenze ndetse n’urupfu rw’aba bagore, ibi byago byabaye mbere yuko abarwanyi babo bahagera.

Ati: “Ibi byago byabaye mu gitondo cya tariki ya 27/01/2025, mbere yuko M23 ihagera.”

Raporo ya AFC/M23 ikubiyemo ibimenyetso ndetse n’ubuhamya.
Igaragaza kandi uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu buhagaze mu mujyi wa Bukavu kuva ubwo yatangiraga kuwugenzura mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025.

Tags: AFC/m23raporo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?