M23 yahanuye drone y’Ingabo za Congo muri Kivu y’Epfo.
Abarwanyi bo mu mutwe wa M23 barwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bashwanyaguje drone y’Ingabo z’iki gihugu muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’abaturage baturiye agace ka Ndolo gaherereye muri cheferi ya Luhwinja muri Walungu, nyuma y’aho basanze aho iriya drone yashwanyagurikiye.
Nk’uko aba baturage babivuga nuko uyu mutwe wa M23 warashe iriya drone mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 15/05/2025.
Kubwabo bagahamya ko wayihanuye igihe c’isaha ya saa kenda z’igicuku. Kandi ko wayirasiye neza i Ndolo.
Mu gitondo rero hamaze guca, ni bwo abaturage bo muri ako gace babyutse bagasanga drone yashwanyagurikiye iwabo, aho n’amashusho abagaragaza bazengurutse ibisigarizwa byayo.
Ni amashusho kandi yerekana bamwe muri abo baturage bari gukorakora ku dusigarirwa twayo twaguye aho hasi, abandi bunamye bari kutwitegereza, ndetse banahambura insinga zayo n’ibindi.

FARDC yaherukaga kugaba ibitero bya drones kuri uyu mutwe wa M23 mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka i Walikale. Ni ibitero byikurikiranyaga umunsi ku wundi, ariko icyo gihe uyu mutwe waje kubyikoma imbere ukoresheje kuzihanura, aho byanavuzwe ko wahanuyemo izitarizike.
Kimwecyo na mbere y’ubwo nko mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, na bwo izi ngabo za Leta ya Congo zarazikoresheje cyane, ariko nabwo hahanuwemo izigera mu icyenda.
Iki gice cya Luhwinja ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zakigabyemo igitero cya drone mu gihe cyari giheruka kubohozwa n’aba barwanyi b’uyu mutwe wa M23.
Wakiboje nyuma y’imirwano ikomeye yasize unafashe n’ibindi bice byinshi, birimo n’isantire ya Luciga izwi ko ari nkayo mutima w’iyi cheferi ya Luhwinja.