M23 yakoze amateka ifata uduce turindwi idahanganye cyane.
Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wakoze amateka ufata uduce turindwi icyarimwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Amasoko yacu atandukanye agaragaza ko M23 yafashe utu duce turindwi icyarimwe mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 27/04/2025.
Utwo duce akaba ari aka Kasheke, Lemera, Bugamanda, Bushaku ya 1 n’iya 2 na Kofi. Utu duce twose nk’uko aya makuru abihamya duherereye muri teritware zibiri ariko tukaba twegeranye cyane. Ni muri teritware ya Kabare na Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru kandi agaragaza ko kugira ngo aba barwanyi bafate utwo duce bakoresheje abarwanyi baturutse ku muhanda wa Bukavu-Goma, maze berekeza muri turiya duce ni bwo Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zari ziturumo zahise zihunga.
Kimwecyo, hari n’andi makuru agaragaza ko ingabo zo mu ruhande rwa Leta zari muri utwo duce zitari nyinshi, bikaba ari byo byatumye zihunga rugikubita zerekeza iy’ishyamba zitiriwe zihangana nk’uko zagiye zibigenza mbere.
Ariko nyamara hari akandi gace kitwa Luhihi ko muri Kalehe aba barwanyi bo mu mutwe wa M23 bikuyemo ubwo bafataga turiya duce, nubwo amakuru agaragaza ko ntaho Wazalendo boca kugira ngo bakageremo. Ni mu gihe uduce twose tugakikije tugenzurwa n’uyu mutwe wa M23.
Kuri uwo wo ku wa gatandatu kandi, uyu mutwe na none wa M23 wafashe umujyi wa Kaziba wo uherereye muri teritware ya Walungu, muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni nyuma y’aho wari wafashe n’imisozi ya Kaziba harimo uwa Murambi ndetse n’uwa Bushyenyi yo, iherereye hagati ya Nyangenzi n’uy’u mujyi wa Kaziba.
Kurundi ruhande, imirwano hagati y’impande zombi irakomeje aho kuri ubu iri kubera mu misozi miremire ihanamiye i Kibaya cya Rusizi ahazwi nko muri Plaine Dela Ruzizi.