• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

M23 yakubise ahabaza ihuriro ry’Ingabo za RDC, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03/09/2024.

minebwenews by minebwenews
September 3, 2024
in World News
0
M23 yakubise ahabaza ihuriro ry’Ingabo za RDC, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03/09/2024.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yakubise ahabaza ihuriro ry’Ingabo za RDc, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03/09/2024.

You might also like

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

Ni mu mirwano yazindutse ibera mu bice byo muri teritwari ya Masisi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo ryagabye ibitero mu birindiro bya M23, birangira uyu mutwe ubavugutiye umuti.

Amasoko yacu atandukanye dukesha aya makuru, avuga ko mu birindiro bya M23 biri ahitwa Bibwe-Machumbi, nibyo byagabwemo ibitero by’ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC, ariko ibi bitero biza kubera iri huriro ry’ingabo za RDC ihurizo rikomeye.

Ni mu gihe ingabo z’umutwe wa M23 zirwanyeho, maze ziza gukubita zitababarira ririya huriro, ryamburwa n’ibikoresho by’agisirikare, birimo imbunda ziremereye n’ibindi bikoresho byifashishwa mu itumanaho.

Usibye ibikoresho byafashwe, binavugwa kandi ko ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FARDC zahaguye ku bwinshi.

Bibwe-Machumbi, biri muri Grupema ya Bashali Mukoto ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Sosiyete sivile yo muri ibyo bice, yahamije aya makuru, inatangaza ko iyo mirwano yo kuri uyu wa Kabiri, yatumye abaturage bahunga ku bwinshi. Ku bwa Sosiyete sivile, iyi mirwano yahanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, yatangiye igihe c’isaha ya saa kumi nimwe z’urukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Iyi mirwano yabaye nyuma y’uko muri iri joro ryo ku wa mbere, rishyira kuri uyu wa Kabiri, imitwe y’itwaje intwaro izwiho ubufatanye n’ingabo za RDC yasahuye abaturage b’i Kaniro ho muri teritware ya Masisi, ibirimo amatungo magufi, amabutike, ndetse kandi batwika n’amazu yo muri aka gace 46.

Sosiyete sivile ikaba ishinja abarwanyi bayobowe na Gen Mutayomba kuba inyuma yubwo bugizi bwa nabi. Igaraza ko habaye ukutumvikana hagati y’abarwanyi ba Gen Mutayomba na Gen Autoproclame Kigingi Kigeri; ari nabyo byatumye aka gace Kigingi Kigeri asanzwe agenzura gasahurwa.

Hagati aho ubushamirane bukomeje gufata indi ntera hagati ya M23 n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Utaretse ko M23 ikomeje kwibikaho ibice byinshi ari nako ikomeza kuja imbere y’irukana abarwana ku ruhande rwa Leta.

           MCN.
Tags: AhababazaBibweIhuriro rw'ingabo za RDCKaniroM23Yakubise
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails

Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

by minebwenews
August 31, 2025
0
Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

Kubera telefone minisitiri w'intebe wa Thailand yegujwe Urukiko rw'ikirenga rwo muri Thailand rwafashe icyemezo cyo kweguza minisitiri w'intebe w'iki gihugu, Poetongtarn Shinawatra, kubera ikiganiro cya telefone yagiranye na...

Read moreDetails
Next Post
Menya ibya operasiyo iteganywa gukorwa yo guhashya FDLR muri RDC.

Menya ibya operasiyo iteganywa gukorwa yo guhashya FDLR muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?