M23 yatanze isomo kuri FARDC, ifata n’ikibuga cy’indege cya Kavumu.
Umutwe wa M23 wigaruriye ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye i Bukavu ahafatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni amakuru uyu mutwe wemeje kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/02/2025, aho wayemeje ubinyujije ku muvugizi wayo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka.
Ni mu gihe yakoresheje urubuga rwa x agira ati: “Nk’uko twakunze kubishimangira, twakemuye ikibazo tugisanze aho gituruka. Ikibuga cy’indege cya Kavumu cyari giteje ikibazo ku baturage bo mu duce twabohoye. Kuva ubu, Kavumu no mu nkengero zayo zirimo n’ikibuga cy’indege hari kugenzurwa na M23.”
Iki kibuga cyigaruriwe n’umutwe wa M23 nyuma y’uko wari umaze kucyirukanamo ibihumbi n’ibihumbi by’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta, zirimo iz’u Burundi, FARDC, FDLR na Wazalendo.
Minembwe.com yamenye neza ko iki kibuga cy’indege cya Kavumu kitabereyemo imirwano ikanganye, hubwo ko ihuriro ry’ingabo za Congo ryahise rikwira imishwaro nyuma yokubona M23 ikigezeho.
Ikindi nuko uyu mutwe wafashe n’indege z’intambara zari kuri iki kibuga cy’indege, aho ndetse wagifatiyemo n’ibibunda bikaze.
Mu busanzwe iki kibuga cy’indege cyari ingenzi ku ngabo za leta, kuko zacyifashishaga mu kugaba ibitero by’indege mu duce dutuwe cyane n’abaturage ndetse no ku birindiro bya M23.
Ifatwa ryacyo rirakurikira iry’uduce uyu mutwe uheruka gufata twa Kabamba na Katana yafashe uyu munsi, ndetse n’utundi turi mu nkengero z’iki kibuga.