Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 yibukije FARDC icyo igomba gukora mu maguru mashya.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 26, 2025
in Regional Politics
0
Ahamaze iminsi habera urugamba hari ibyahindutse hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC.
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yibukije FARDC icyo igomba gukora mu maguru mashya.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Umutwe wa M23 wibukije ihuriro ry’ingabo za Congo ziri mu mujyi wa Goma ko amasaha 48 zahawe yo kuba zarambitse imbunda zabo hasi yegereje, kandi ko abaturage b’i Goma bagize igihe ba babaye bakeneye kubohorwa.

Bikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wo ku Cyumweru tariki ya 26/01/2025.

Muri ubu butumwa bwa Kanyuka yatangaje akoresheje urubuga rwe rwa x, yagize ati: “AFC/M23 iributsa abanyamuryango bose ba FARDC bari i Goma ko amasaha 48 mwahawe yo kuba mwarambitse imbunda hasi yegereje. Abaturage ba Goma bababaye cyane, bakeneye kubohorwa.”

Ku mugoroba w’ahar’ejo nibwo umutwe wa M23 wahaye ihuriro ry’Ingabo za RDC ziri mu mujyi wa Goma, amasaha 48 yo kuba zarambitse imbunda hasi, ubundi ingabo z’uyu mutwe zigahita ziwinjira zikawutangamo amahoro n’umutekano nk’uko n’ahandi zafashe zihatanga amahoro.

Mu itangazo uwo mutwe washyize hanze wagize uti: “AFC/M23 irasaba ingabo za Congo ziri i Goma no mu nkengero zaho gushyira hasi imbunda bitarenze amasaha 48. Umujyi wa Goma ntukwiye gukoreshwa nk’ikibuga cy’imirwano, bityo umuryango wacu ntabwo uzihanganira na rimwe umutwe uwo ari wo wose ushyira abaturage b’abasivile mu makimbirane.”

Hagataho, imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta yakomeje, aho muri iki gitondo cyo kuri uyu wo ku Cyumweru iri kubera mu duce twinshi duherereye muri teritware ya Nyiragongo.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko imbunda ziremereye n’izito zirimo kumvikanira ahitwa Buhombo, Kiheru, Kasenyi hafi ya Munigi.

Ariko nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga ingabo zo ku ruhande rwa Leta riri kurwana risubira inyuma, ndetse kandi ko uyu mutwe wa M23 wo ukomeje kwigarurira utundi duce ahanini turi mu nkengero z’uyu mujyi wa Goma.

Bikavugwa ko isaha iyariyo yose uwo mutwe wa M23 ushobora kwigarurira Goma ifatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.

Tags: FardcM23
Share37Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
Aka kanya M23 iri gukoza imitwe y’intoki ku mujyi wa Goma.

Aka kanya M23 iri gukoza imitwe y'intoki ku mujyi wa Goma.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?