• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 yigambye kuvugutira umuti ihuriro ry’Ingabo za RDC.

minebwenews by minebwenews
December 25, 2024
in Regional Politics
0
M23 yigambye kuvugutira umuti ihuriro ry’Ingabo za RDC.
95
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yigambye kuvugutira umuti ihuriro ry’Ingabo za RDC.

Bikubiye mu butumwa umuvugizi w’u mutwe wa M23 mu bya gisirikare yashize hanze ku mugoroba w’ejo hashize, aho yagaragaje ko ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa zabagabyeho ibitero simusiga muri Lubero, ariko bararikubitagura byemewe, ndetse basenya n’ibigo byaryo byagisirikare bibiri biri muri ibyo bice.

Ahar’ejo tariki ya 24/12/2024, FARDC n’abambari bayo barimo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’ingabo za SADC yagabye igitero kigamije kw’isubiza umujyi wa Mambasa uheruka gufatwa na M23 ariko. biyibera ubusa

Mu butumwa bwa Lt Col Willy Ngoma, yatanze arimo kwishongora ko bakubise inshuro uruhande ru rwanirira Leta yagize ati: “Muri Mombasa, igitero twagabweho kigamije kutwambura uyu mujyi, abakigabye, twabahaye isomo, nta santimetero imwe ishobora kuducika; haje FARDC izwiho kujegajega, haza na babanywi b’urumugi bo muri Afrika y’Epfo, haza kandi FDLR yavumwe, ndetse n’abarya bahezanguni ba FDNB, ariko bose twabakubise inshuro.”

Ahandi uyu mutwe wavugitiye umuti ihuriro ry’Ingabo za RDC ni muri Kahutwa na Mbangi, utwo duce tubiri twarimo ibigo bikomeye by’ingabo za FARDC, maze M23 irabisenya ndetse kandi yigarurira n’inkengero zaho.

Nyamara kandi kuri uwo wa kabiri indi mirwano ikomeye yabereye i Kibumba muri teritware ya Nyiragongo. Uguhangana kwabaye hagati y’uruhande rwa M23 n’urw’ingabo za FARDC muri aka gace kegereye umujyi wa Goma kwari gukaze, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Kimweho muri iyi teritware ya Nyiragongo iherereye mu marembo y’umujyi wa Goma, amezi yaracyanyemo nta mirwano yongeye kuyivugwamo, ariko uduce twayo twatangiye kuyiberamo harimo na hitwa Muheto n’ahandi. Usibye imirwano hari n’uduce bivugwa ko abarwanyi ba M23 batangiye kugaragaramo, aho n’ejobundi byavuzwe ko binjiye muri Kibati, ndetse no muri Kirimanyoka no mutundi duce turi mu mwinjiro wa Goma nk’ahitwa Nyundo.

Ibyo bibaye mu gihe kuva mu mpera z’iki cyumweru kibanziriza iki cya Noel, umutwe wa M23 warwaye amakundura, kandi ugenda ufata uduce two muri teritware ya Lubero ku muvuduko uri hejuru cyane.

Kugeza ubu ku mirongo y’imbere y’urugamba impande zihanganye zirashamiranye, kandi mu bice byose.

Tags: FardcM23umuti

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?