• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

M23 yigaruriye akandi gace ki ngenzi muri Kivu Yaruguru, ibyatumye haba indi sura nshya y’urugamba.

minebwenews by minebwenews
December 19, 2024
in Regional Politics
0
M23 yigaruriye akandi gace ki ngenzi muri Kivu Yaruguru, ibyatumye haba indi sura nshya y’urugamba.
123
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

M23 yigaruriye akandi gace ki ngenzi muri Kivu Yaruguru, ibyatumye haba indi sura nshya y’urugamba.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Umutwe urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa M23 wongeye kwigarurira undi mujyi muto wingenzi wo muri teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ku manywa yo ku munsi w’ejo hashize tariki ya 18/12/2024 ni bwo M23 yirukanye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa mu mujyi wa Mbingi.

Aka gace gaherereye muri teritware ya Lubero mu majyaruguru y’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko M23 yafashe aka gace nyuma yimirwano ikomeye yabaye hagati y’impande zombi.

Ni imirwano yasize uruhande rw’urwanirira Leta ya Kinshasa ruyabangiye ingata.

Mbere yo gufata Mbingi, M23 yari imaze kwigarurira utundi duce twinshi two muri ako karere, harimo n’indi mijyi minini, nk’umujyi wa Matembe, Alimbongo na Mambasa.

Ifatwa ry’umujyi wa Mbingi ryongeye gutuma abayobozi bahamagarira abaturage baturiye Butembo guhaguruka bakarwanirira ubutaka bw’igihugu cyabo.

Perezida wa sosiyete sivile i Butembo, Mathe Sanane, yemeje ko ingabo za FARDC zahunze mu majyi wa Mbingi, kandi ko zawugiye kure.

Yagize ati: “Ntabwo tuzi aho abarwanyi ba M23 bari, ariko ibintu birakomeye kuko FARDC yahunze muri Mbingi.”

Yakomeje avuga ko kuva ku Cyumweru M23 yakomeje kwigarurira uduce twinshi mu buryo butari busanzwe muri teritware ya Lubero.

Gusa aza gusaba abaturage ba Butembo gutekana, ariko bakitegurira kwirwanaho.

Ati: “Turasaba abaturage gukomeza gutuza, ariko twitegure kwirwanaho bibaye ngombwa.”

Hari amakuru avuga ko abarwayi ba M23 mbere y’uko bafata Mbingi babanje gukoresha drone barasa ku ngabo za FARDC, bituma zicika intege zikizwa n’amaguru.

Kuri ubu abarwanyi ba M23 bari nko ku birometero 100 uvuye mu mujyi wa Butembo, ibi bikaba bikomeje gutera ubwoba ko na Butembo ija mu maboko yabo. Ku ruhande rwa FARDC haravugwamo gucika intege kuko ikomeje gutakaza ibice byinshi kandi byingenzi.

Tags: Isura nshya y'u rugambaM23MbingiYafashe
Share49Tweet31Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Ibiheruka gutangazwa na Gen Muhoozi, byajemo amagambo hagati ya RDC na Uganda.

Ibiheruka gutangazwa na Gen Muhoozi, byajemo amagambo hagati ya RDC na Uganda.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?