Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 03/02/2024, M23, yambuye ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, agace ka Bwerimana na Kirotshe, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bya vuzwe ko M23 yageze muri Bwerimana na Kirotshe, isanga ingabo z’u Burundi byavugwa ko ariho bahungiye, bahageze basanga nta musirikare n’umwe uharangwa.
Ninyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize tariki ya 02/02/2024, M23 yari yafashe ibice byinshi birimo na i Shasha ndetse n’imisozi iherereye muri i Shasha, harimo n’umuhanda ugana Minova, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, kuri ubu hagenzurwa na M23.
Gusa uy’u munsi k’u wa Gatandatu, kuva amasaha y’igitondo kugeza izi saha ntahantu haravugwa imirwano, mu bice byose bimaze kwigarurirwa na M23, harimo n’ibice bya Karuba, Mushaki na Mweso, ahamaze iminsi hibasirwa n’ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.
Ni mugihe indege z’intambara harimo iya MONUSCO n’iyingabo za SADC, zarashweho zirashwanyagurika, nyuma y’uko zarimo zigaba ibitero mu baturage baturiye teritware ya Masisi.
Ingabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO), zashize inyandiko hanze zishinja M23 kuba ar’iyo yashwanyaguje indege yabo; naho ingabo za Afrika y’Epfo, zashize itangazo hanze rimenyesha ko indege yabo yarashweho irangirika n’abayirimo barakomereka, ariko birinda kugira uwo batunga urutoki kuba inyuma y’igitero cy’ibasiriye indege y’intambara yabo.
Nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, zitsinzwe mu mirwano y’ejo ku wa Gatanu, biravugwa ko ingabo z’u Burundi ko zahise zihungira Minova, FDLR na Wazalendo bo bakaba bagikomeje ibikorwa byabo byo gushimuta abasivile bo mu bwoko bw’Abatutsi, i Ngungu na Murambi.
Ibi bya hamijwe n’umwe mu baturage baturiye i Masisi, uzwi kw’izina rya Rutebuka, yakoresheje urubuga rwa X, ashinja FDLR, gushimuta abasivile.
Yagize ati: “Nyuma yo gutsindwa kwa FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR, SADC na Wazalendo, bari gushimuta abasivile bo mu bwoko bw’Abatutsi. Hamaze gushimutwa Marandura na Shemeza, bo ku Murambi, bashimuswe n’uwitwa Colonel James, wahoze muri Maï Maï.”
Mu minsi ibiri ishize i Murambi, hashimutswe undi mugabo wo mu bwoko bw’Abatutsi, witwa J.Paul, wavuzwe ko ari umwuzukuru wa Nzanira. Bya vuzwe ko yashimuswe nawe na Wazalendo na FDLR.
Bruce Bahanda.