M23 yungutse amaboko mashya ihita yizeza abayikunda gukomeza urugamba rwo kubohora RDC.
Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wungutse imbaraga nshya yizeza gukaza urugamba rwo kubohora Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Bikubiye mu nyandiko umuvugizi w’uyu mutwe wa m23, yashyize ahagaragara, aho yavuze ko umutwe wa Front Commun de la Résistance(FCR) wabiyunzeho.
Muri izo nyandiko za Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi wa m23, yavuze ko kuba uwo mutwe wabiyunzeho byabongereye imbaraga.
Ati: “Ubu bumwe burongera imbaraga mu rugamba rwo guharanira ubwisanzure bwa RDC yigenga. Turahamagarira indi mitwe yitwaje intwaro yose, abanyapolitiki ndetse n’imiryango y’Abanye-kongo kugenza nk’uku.”
Ni mu gihe kandi ku mbugankoranyambaga hagiye hanyuzwa amashusho, agaragaza abarwanyi b’uyu mutwe wa FCR bari kwiyunga kuri m23 ku mugaragaro.
Sibyo gusa kuko n’uyu mutwe wa FCR ubwawo, watanze itangazo ugaragaza ko wiyunze kuri M23.
Iryo tangazo uyu mutwe washyize hanze wavuze ko usanzwe ukorera muri Kivu y’Amajyepfo n’i Yaruguru, kandi ko wafashe iki cyemezo ugendeye kukuba waragaye imiyoborere mibi y’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Ndetse kandi uvuga ko imiyoborere mibi y’ubutegetsi bw’i Kinshasa yakunze kugaragara cyane ku baturage bayo bo mu Burasizuba bw’iki gihugu. Ngo kuko ubwo butegetsi bugenda bubakandamiza.
Usibye n’icyo wongeyeho ko igisirikare cy’iki gihugu cyijanditse mu bikorwa by’ubujura, kandi ko gikorana byahafi n’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR, ADF n’indi mukwica abaturage no gukora ubujura bw’amabuye y’agaciro.
Wagaragaje ko ubujura no kwica abantu, babikorera muri Kivu y’Amajyepfo, i Yaruguru, Ituri n’ahandi, aho wagize uti: “Iyi myitwarire igayitse, ituma FARDC n’imitwe ikorana byahafi nayo, iba umwanzi w’abaturage ba Repubulika ya demokarasi ya Congo.”