• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Madagascar iraramutswa perezida mushya

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 18, 2025
in World News
0
Madagascar iraramutswa perezida mushya
67
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Madagascar iraramutswa perezida mushya

Colonel Michael Randrianinina ni we wagizwe umukuru w’igihugu cya Madagascar, nyuma y’aho habaye imyigaragambyo igasiga perezida w’iki gihugu Andry Rajoelina agihunze.

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 17/10/2025, nibwo Colonel Michael Randrianirina yashyizweho kuyobora Madagascar.

Igikorwa cyo kurahira kikaba cyarabereye imbere y’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu, maze uyu mugabo Col.Michael arahirira kuyiyobora(Madagascar).

Bikaba binazwi kandi ko ari we wayoboye ibikorwa byo kwamagana perezida Rajoelina, ni mu gihe ikambi ya gisirikare yarayoboye ari yo yagiye ifatanya n’ urubyiruko rwamaze iminsi itatu irenga mu myigaragambyo.

Iyi myigaragambyo yarangiye Rajoelina ahungiye mu Bufaransa, n’ubwo andi makuru avuga ko aho yahungiye hatazwi, ariko nubwo yahunze we ntaremera ko atakiri perezida wa Madagascar, kuko ubushize yanditse ku mbugankoranyambaga agaragaza ko ari mu ngendo mu mahanga, ariko ko akiri perezida w’iki gihugu.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko iki gihugu cyatangaje ko cya mweguje.

Ubwo urubyiruko rwiraraga mu mihanda rusaba perezida Andry Rojoeline kubaha amazi n’amashanyarazi, yategetse abasirikare kurasa abari muri iyo myigaragambyo, abantu 22 bahasiga ubuzima, abandi benshi n’abo barakomeretswa.

Nyamara iyi myigaragambyo yaje kugira ubukana bwinshi, bituma ahitamo guhunga. Amakuru icyo gihe yavuze ko yahungishijwe n’indege y’igisirikare cy’u Bufaransa, kandi ko yabanje kumujana ahatazwi, ariko nyuma amakuru yo ku ruhande agahamya ko ari muri iki gihugu yahungiyemo.

Ndetse binavugwa ko mbere y’uko ahungishwa yagiranye ikiganiro na perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron akamusaba ubuhungiro.

Tags: MadagascarMichael RandrianirinaPerezida

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?