Maï-Maï na FDLR uduce FARDC yabahaye gushyingamo ibirindiro twa menyekanye.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kuri ubu ukaba ufatanya na Maï-Maï Birozebishambuke ku rwanya Abanyamulenge, ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zabahaye gushyira ibirindiro byabo mu bice biri mu nkengero za Minembwe.
Ni umwanzuro FARDC yafashe nyuma y’aho igabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu Minembwe, Twirwaneho ikaza kubakubita ahababaza, ubwo yirwanagaho ikirukana iz’i ngabo mu duce yari yagabyemo ibitero tw’i Lundu, Lwiko na Runundu kuri Evomi.
Ibi bitero ingabo za FARDC zabikoze ku wa gatatu no ku wa kane tariki ya 27/12/2024. Nyamara kandi n’ahar’ejo iz’i ngabo zongeye kugaba ikindi gitero kidasanzwe kuko zakigabye ziri kumwe na Maï-Maï, ingabo z’u Burundi na FDLR, bakigaba mu Kalingi , usibye ko Twirwaneho yarangije yirukana iryo huriro.
Amakuru akavuga ko ubuyobozi bwa FARDC mu Minembwe, nyuma y’aho Twirwaneho ikomeje gukumira ibitero byayo mu Banyamulenge, ni bwo yahise ihamagara Maï-Maï, FDLR n’ingabo z’u Burundi zari ahitwa mu Mikenke kugira ngo zitange umusaada. Maï-Maï na FDLR zaje ziturutse mu Lulenge muri teritware ya Fizi na Mwenga.
Ni bwo rero, FARDC yahaye Maï-Maï na FDLR gushinga ibirindiro mu nkengero za Minembwe.
Nk’uko byasobanuwe, ibirindiro bimwe by’aba barwanyi byashyinzwe ahitwa mu Bigaragara, aha akaba ari hakurya y’isoko bita iya kazirimwe, ibindi birindiro biri mu irango rya Gihuha.
Ibi birindiro biri mu irango rya Gihuha, bivugwa ko ariho bariya barwanyi bavuyemo bakagaba ibitero ahar’ejo i Nyagishasha no ku Gipimo.
Ni mu gihe n’ingabo za FARDC nazo ziri muri centre ya Minembwe, i Lundu no ku Runundu. Naho ingabo z’u Burundi zikaba ziri mu Mikenke, ari nazo zaraye zigabye igitero mu Kalingi.
Hagataho umutekano w’Abanyamulenge ukomeje kuzamba mu misozi miremire y’Imulenge cyane cyane mu Minembwe, nubwo kuri uyu wa gatandatu nta hantu havuzwe imirwano.