Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Maï-Maï na FDLR uduce FARDC yabahaye gushyingamo ibirindiro twa menyekanye.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
December 28, 2024
in Regional Politics
0
Urugamba FARDC yashoye ku baturage ba Banyamulenge mu Minembwe, aka kanya, menya uko byifashe.
125
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Maï-Maï na FDLR uduce FARDC yabahaye gushyingamo ibirindiro twa menyekanye.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kuri ubu ukaba ufatanya na Maï-Maï Birozebishambuke ku rwanya Abanyamulenge, ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zabahaye gushyira ibirindiro byabo mu bice biri mu nkengero za Minembwe.

Ni umwanzuro FARDC yafashe nyuma y’aho igabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge mu Minembwe, Twirwaneho ikaza kubakubita ahababaza, ubwo yirwanagaho ikirukana iz’i ngabo mu duce yari yagabyemo ibitero tw’i Lundu, Lwiko na Runundu kuri Evomi.

Ibi bitero ingabo za FARDC zabikoze ku wa gatatu no ku wa kane tariki ya 27/12/2024. Nyamara kandi n’ahar’ejo iz’i ngabo zongeye kugaba ikindi gitero kidasanzwe kuko zakigabye ziri kumwe na Maï-Maï, ingabo z’u Burundi na FDLR, bakigaba mu Kalingi , usibye ko Twirwaneho yarangije yirukana iryo huriro.

Amakuru akavuga ko ubuyobozi bwa FARDC mu Minembwe, nyuma y’aho Twirwaneho ikomeje gukumira ibitero byayo mu Banyamulenge, ni bwo yahise ihamagara Maï-Maï, FDLR n’ingabo z’u Burundi zari ahitwa mu Mikenke kugira ngo zitange umusaada. Maï-Maï na FDLR zaje ziturutse mu Lulenge muri teritware ya Fizi na Mwenga.

Ni bwo rero, FARDC yahaye Maï-Maï na FDLR gushinga ibirindiro mu nkengero za Minembwe.

Nk’uko byasobanuwe, ibirindiro bimwe by’aba barwanyi byashyinzwe ahitwa mu Bigaragara, aha akaba ari hakurya y’isoko bita iya kazirimwe, ibindi birindiro biri mu irango rya Gihuha.

Ibi birindiro biri mu irango rya Gihuha, bivugwa ko ariho bariya barwanyi bavuyemo bakagaba ibitero ahar’ejo i Nyagishasha no ku Gipimo.

Ni mu gihe n’ingabo za FARDC nazo ziri muri centre ya Minembwe, i Lundu no ku Runundu. Naho ingabo z’u Burundi zikaba ziri mu Mikenke, ari nazo zaraye zigabye igitero mu Kalingi.

Hagataho umutekano w’Abanyamulenge ukomeje kuzamba mu misozi miremire y’Imulenge cyane cyane mu Minembwe, nubwo kuri uyu wa gatandatu nta hantu havuzwe imirwano.

Tags: BikarakaraFardcFDLRMaï Maï
Share50Tweet31Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
FARDC yohereje ibikoresho bikaze mu nkengero za Minembwe ikoresheje indege.

FARDC yohereje ibikoresho bikaze mu nkengero za Minembwe ikoresheje indege.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?