Maï Maï yavuze impamvu yageze mu Bibogobogo ku munsi w’ejo hashize, ahatuwe n’Abanyamulenge benshi.
Ni ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru cy’ejo hashize, nibwo abarwanyi ba Maï Maï bazengurutse ibice byinshi byo muri Bibogobogo, barangije basubira iyo baje bava kandi baha ya nzira n’ubundi bari baturutsemo.
Amasoko yacu dukesha iy’inkuru avuga ko ubwo abantu bari mu makanisa bateranye mu materaniro yo ku Cyumweru mu Bibogobogo ko ari bwo Maï Maï yinutse ku Murara ikomeza igana ku Kavumu ihageze yongera kuja ahitwa kwa Tanazi, ndetse yongera kuja mu Bahenda ari naho basanze umwungeri w’Inka z’Abanyamulenge witwa Mpore, bamubwira ko bataje kunyaga Inka kwa hubwo baje mu yindi misiyo yabo yo kureba akarere ka Bibogobogo.
Nk’uko twabwiwe n’uko
iyi Maï Maï yabwiye uyu mwungeri
iti: “Ntabwo twaje kurwana cyangwa ku nyaga Inka. Turirigwa kandi turarara.”
Byanasobanuwe ko aba barwanyi ba Maï Maï bahise bajana n’uyu mwungeri w’Inka z’Abanyamulenge barara ahitwa mu Magunga, umwe mu Mihana igize akarere ka Bibogobogo. Bukeye kuri uyu wa Mbere iyi Maï Maï yongera kwerekeza ku Kavumu ahari ibirindiro by’ingabo za FARDC, ihageze ikorana ikiganiro n’izi ngabo za FARDC ariko ibyigiwe muri icyo kiganiro bikaba bitaramenyekana, nk’uko abaturage ba bibwiye MCN.
Akarere ka Bibogobogo kuri ubu karatekanye, nubwo Maï Maï yavuzwe muri aka gace.
MCN.