Maj.Gen.Makenga yagize icyavuga ku mahanga, ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse n’uburyo m23 yubakitse.
Umugaba mukuru w’ingabo z’umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, jenerali majoro Sultan Makenga, mukiganiro yagiranye n’Umubiligi cyagarutse ku ngingo zinyuranye z’ibiri kubera mu Burasizuba bwa Congo.
Ni mu kiganiro giheruka kuba muri iki cyumweru, aho Makenga yagikoranye n’uwahoze ari umudepite mu Bubiligi, Alain Destexhe.
Uyu mu Biligi ari mubafashe iya mbere kuva intambara ibera mu Burasizuba bw’iki gihugu yaduka hagati ya m23 n’ingabo z’iki gihugu, aho yagiye agaragaza ko uyu mutwe urwanira impamvu zumvikana ariko ko amahanga atawitaho.
Muri iki kiganiro, Maj.Gen.Makenga yasubije Alain Destexhe ku kibazo yari amubajije niba bifuza ko Monusco yava muri Congo, cyane ko yanagize n’uruhare mu bitero bibarwanya.
Nawe asubiza ati: “Oya, ariko Monusco yahinduye ubutumwa bwayo bwo kubungabunga umutekano, buyisaba kutagira uruhare mu makimbirane. Niba Monusco yaraturasheho, ntabwo dufite umutima wo kwihorera. Intambara n’irangira nta rwango tuzaba dufitiye abaturwanyije.”
Yamubajije icyo bakora kugira ngo bafungure ikibuga cy’indege cya Goma, ngo kuko umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wabisabye, undi nawe ati: “Ndabishigikiye ariko FARDC yaracyangije, inatwara ibikoresho byo mu munara wifashishwa mu kugenzura indege, inasiga Imodoka zimwe na zimwe ahantu dukeka ko zitezemo ibisasu. Ubundi kandi inkengero z’iki kibuga cy’indege dukeka ko zitezemo ibisasu. Mujye kwirebera namwe. Ntabwo twagifungura vuba.”
Alain Destexhe yamubajije kandi icyo avuga kubabashinja gufashwa n’u Rwanda.
Nawe ati: “Ubutegetsi bw’i Kinshasa bushaka urwitwazo rw’ibibazo bwateje cyangwa se ibibazo butakemuye. Abanyarwanda baratwumva kandi bagerageza gusobanurira amahanga ikibazo cyacu.”
Yakomeje agira ati: “Ni abavandimwe bacu kandi nabo bamaze igihe bafite umwanzi imbere yabo. Ikindi dufite ibihumbi by’impunzi mu nkambi mu Rwanda zifuza gutaha zigasubira mu gihugu cyazo.”
Yamubajije kandi niba atekereza ko Tshisekedi yatera u Rwanda, maze agira ati: “Yarabyivugiye we ubwe. Icyiyongereyeho, ingabo n’intwaro yari yarashyize i Goma hamwe n’ihuriro ry’ingabo zo mu karere by’umwihariko u Burundi na FDLR, ku bwanjye bigaragaza umugambi we.”
Yamubajije kandi niba FDLR igiteje ikibazo.
Avuga ko uyu mutwe wa FDLR ukorana byahafi n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo. Kandi ko bagiye bashyirwa hamwe bongererwa n’ubushobozi. Akomeza avuga ko batarwana ngo babatsinde, ariko bashobora kongera kugirira nabi abasivili bari mu bice bitandukanye.
Makenga yanavuze ko hashyize iminsi itatu, bariya barwanyi ba FDLR bishe abaturage 40 mu gace ka Kirumba. Ikindi, Fardc hamwe na FDLR bangiza Pariki y’igihugu ya virunga mu gihe twifuza kuyirinda.
Yamubajije kandi kubijanye n’ibihano bashyiriweho hamwe n’u Rwanda.
Makenga avuga ko biriya ari ukubogama.
Yagize ati: “Ni ukubogama. Ukuri kuzagera aho kwigaragaze. Iyo bishe benewacu, ntawe bihangayikisha, kandi nta bihano bitangwa. Iyo tugize icyo dukora, badufatira ibihano.”
Yamubajije kandi kubijanye n’uko politiki yabo ihagaze n’ibyagisirikare.
Asubiza ko Bertrand Bisimwa ari perezida w’uyu mutwe wa m23 nawe akaba visi perezida, kandi ko ahagarariye n’igisirikare. Yavuze kandi ko bari no mu muryango wagutse wa Alliance Fleuve Congo, kandi ko Nangaa ari we uwuhagarariye.
Yamubajije kandi niba m23 irimo amoko menshi.
Agira ati: “Perezida wacu ni Umushi, umuvugizi wacu ni Umu-Luba, ubwo ko bumwe na Tshisekedi, umuvugizi wacu wungirije ni Umunye-Kongo wo muri Bas-Congo, ariko twifuza kubaka igihugu, ubuyobozi butagendera ku moko cyane ko yangije igihugu cyacu.”
Yamusabye kandi kugira ubutumwa yaha umuryango mpuzamahanga.
Nawe ati: “Urugamba rwacu ni urugamije ukubaho kwacu. Tugamije ko habaho Congo ishyize hamwe, yita ku bibazo by’iterambere n’imiyoberere. Mwabonye uko Abanye-Congo babayeho ntacyo yabagejejeho nakimwe.”
