• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Maj.Gen.Makenga yagize icyavuga ku mahanga, ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse n’uburyo m23 yubakitse.

minebwenews by minebwenews
March 16, 2025
in Regional Politics
0
Maj.Gen.Makenga yagize icyavuga ku mahanga, ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse n’uburyo m23 yubakitse.
152
SHARES
3.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Maj.Gen.Makenga yagize icyavuga ku mahanga, ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse n’uburyo m23 yubakitse.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Umugaba mukuru w’ingabo z’umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, jenerali majoro Sultan Makenga, mukiganiro yagiranye n’Umubiligi cyagarutse ku ngingo zinyuranye z’ibiri kubera mu Burasizuba bwa Congo.

Ni mu kiganiro giheruka kuba muri iki cyumweru, aho Makenga yagikoranye n’uwahoze ari umudepite mu Bubiligi, Alain Destexhe.

Uyu mu Biligi ari mubafashe iya mbere kuva intambara ibera mu Burasizuba bw’iki gihugu yaduka hagati ya m23 n’ingabo z’iki gihugu, aho yagiye agaragaza ko uyu mutwe urwanira impamvu zumvikana ariko ko amahanga atawitaho.

Muri iki kiganiro, Maj.Gen.Makenga yasubije Alain Destexhe ku kibazo yari amubajije niba bifuza ko Monusco yava muri Congo, cyane ko yanagize n’uruhare mu bitero bibarwanya.

Nawe asubiza ati: “Oya, ariko Monusco yahinduye ubutumwa bwayo bwo kubungabunga umutekano, buyisaba kutagira uruhare mu makimbirane. Niba Monusco yaraturasheho, ntabwo dufite umutima wo kwihorera. Intambara n’irangira nta rwango tuzaba dufitiye abaturwanyije.”

Yamubajije icyo bakora kugira ngo bafungure ikibuga cy’indege cya Goma, ngo kuko umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wabisabye, undi nawe ati: “Ndabishigikiye ariko FARDC yaracyangije, inatwara ibikoresho byo mu munara wifashishwa mu kugenzura indege, inasiga Imodoka zimwe na zimwe ahantu dukeka ko zitezemo ibisasu. Ubundi kandi inkengero z’iki kibuga cy’indege dukeka ko zitezemo ibisasu. Mujye kwirebera namwe. Ntabwo twagifungura vuba.”

Alain Destexhe yamubajije kandi icyo avuga kubabashinja gufashwa n’u Rwanda.

Nawe ati: “Ubutegetsi bw’i Kinshasa bushaka urwitwazo rw’ibibazo bwateje cyangwa se ibibazo butakemuye. Abanyarwanda baratwumva kandi bagerageza gusobanurira amahanga ikibazo cyacu.”

Yakomeje agira ati: “Ni abavandimwe bacu kandi nabo bamaze igihe bafite umwanzi imbere yabo. Ikindi dufite ibihumbi by’impunzi mu nkambi mu Rwanda zifuza gutaha zigasubira mu gihugu cyazo.”

Yamubajije kandi niba atekereza ko Tshisekedi yatera u Rwanda, maze agira ati: “Yarabyivugiye we ubwe. Icyiyongereyeho, ingabo n’intwaro yari yarashyize i Goma hamwe n’ihuriro ry’ingabo zo mu karere by’umwihariko u Burundi na FDLR, ku bwanjye bigaragaza umugambi we.”

Yamubajije kandi niba FDLR igiteje ikibazo.

Avuga ko uyu mutwe wa FDLR ukorana byahafi n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo. Kandi ko bagiye bashyirwa hamwe bongererwa n’ubushobozi. Akomeza avuga ko batarwana ngo babatsinde, ariko bashobora kongera kugirira nabi abasivili bari mu bice bitandukanye.

Makenga yanavuze ko hashyize iminsi itatu, bariya barwanyi ba FDLR bishe abaturage 40 mu gace ka Kirumba. Ikindi, Fardc hamwe na FDLR bangiza Pariki y’igihugu ya virunga mu gihe twifuza kuyirinda.

Yamubajije kandi kubijanye n’ibihano bashyiriweho hamwe n’u Rwanda.

Makenga avuga ko biriya ari ukubogama.
Yagize ati: “Ni ukubogama. Ukuri kuzagera aho kwigaragaze. Iyo bishe benewacu, ntawe bihangayikisha, kandi nta bihano bitangwa. Iyo tugize icyo dukora, badufatira ibihano.”

Yamubajije kandi kubijanye n’uko politiki yabo ihagaze n’ibyagisirikare.

Asubiza ko Bertrand Bisimwa ari perezida w’uyu mutwe wa m23 nawe akaba visi perezida, kandi ko ahagarariye n’igisirikare. Yavuze kandi ko bari no mu muryango wagutse wa Alliance Fleuve Congo, kandi ko Nangaa ari we uwuhagarariye.

Yamubajije kandi niba m23 irimo amoko menshi.

Agira ati: “Perezida wacu ni Umushi, umuvugizi wacu ni Umu-Luba, ubwo ko bumwe na Tshisekedi, umuvugizi wacu wungirije ni Umunye-Kongo wo muri Bas-Congo, ariko twifuza kubaka igihugu, ubuyobozi butagendera ku moko cyane ko yangije igihugu cyacu.”

Yamusabye kandi kugira ubutumwa yaha umuryango mpuzamahanga.

Nawe ati: “Urugamba rwacu ni urugamije ukubaho kwacu. Tugamije ko habaho Congo ishyize hamwe, yita ku bibazo by’iterambere n’imiyoberere. Mwabonye uko Abanye-Congo babayeho ntacyo yabagejejeho nakimwe.”

Tags: AmahangaGomaM23Makenga
Share61Tweet38Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
U Bubiligi nka nyiribayazana w’ibibazo u Rwanda rwanyuzemo, ni mu magambo akomye yavuzwe na Perezida Kagame.

U Bubiligi nka nyiribayazana w'ibibazo u Rwanda rwanyuzemo, ni mu magambo akomye yavuzwe na Perezida Kagame.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?