Maj.Gen.Nyembo Yasimbuye Gen.Masunzu ku Buyobozi bwa 3ᵉ Zone de Défense Nyuma y’Itabwa muri Yombi Rye
Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeje Major General Nyembo Abdallah nk’umuyobozi mushya wa 3ᵉ Zone de Défense, asimbura Lieutenant General Pacifique Masunzu uheruka gufatwa akoherezwa gufungirwa i Kinshasa mu ntangiriro z’uku kwezi turimo muri 2025.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano muri RDC agaragaza ko iri hinduranya ryakozwe mu rwego rwo gukomeza kuvugurura imiyoborere y’ingabo za FARDC, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu ahakomeje kugaragara imirwano, imvururu n’umutekano muke.
Major General Nyembo Abdallah, yari asanzwe ari umwe mu bayobozi bakuru ba FARDC, yashyikirijwe izi nshingano mu buryo bwihuse kubera ko 3ᵉ Zone de Défense ifite uruhare rukomeye mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Epfo, Kivu y’Amajyaruguru, Maniema na Ituri.
Nubwo FARDC itaratangaza impamvu zifatika z’itabwa muri yombi rya Gen Pacifique Masunzu, amakuru yo ku ruhande avuga ko iperereza riri gukorwa rishingiye ku birego byo kugirana ibiganiro na Joseph Kabila ndetse n’ibindi birego byerekeye ifatwa rya Nzibira. Kugeza ubu, nta rwego na rumwe ruremeza ibi bisobanuro ku mugaragaro.
Gen Masunzu yoherejwe i Kinshasa kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku mikorere ye no ku bikorwa bivugwa ko bihabanye n’inshingano ze nk’umuyobozi mukuru wa zone de Défense.
Iyi mpinduka ije ikurikira izindi nyinshi zimaze iminsi zigamije kongerera imbaraga FARDC, mu gihe igihugu gihanganye n’intambara ikaze n’imitwe itandukanye irimo AFC/M23.
3ᵉ Zone de Défense ni imwe mu nzego eshanu zigize imiterere mishya ya FARDC. Yashinzwe hagati ya 2003–2005 mu gihe RDC yari mu rugendo rwo guhuza ingabo zahoze zishyamiranye (brassage) nyuma ya “Deuxième Guerre du Congo”.
Iyi zone ifatwa nk’ingenzi cyane kuko ihora mu mirwano ikomeye mu Burasirazuba, kandi ikaba ari yo ishinzwe imirimo yo kugenzura no kugarura umutekano muri:Kivu y’Epfo, Kivu y’Amajyaruguru, Maniema na Ituri
Kongera kuyiyobora bishyirwa mu maboko ya Major General Nyembo Abdallah bifatwa nk’indi ntambwe nshya mu mbaraga za FARDC mu kurwana urugamba rwo kugarura umutekano mu duce dukomeje kwibasirwa n’intambara n’imitwe yitwaje intwaro.






