Masisi: Ibitero Bikomeye Byagabwe mu Gihe MONUSCO Yari mu Nama na FRN, Kanyuka Yatangaje Ibyabaye
Minembwe Capital News (MCN)
Umuvugizi w’Ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu ya Ruguru, bikagwamo abantu bane, abandi 10 bagakomereka.
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 03/11/2026, Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 za mu gitondo, byibasira uduce dutuwe cyane two muri Teritwari ya Masisi, turimo Mahanga, Buhimba na Kazinga.
Yavuze ko ibyo bitero byagabwe icyarimwe, hakoreshejwe imbunda ziremereye n’ingabo zirwanira ku butaka. Yongeyeho ko imibare y’agateganyo igaragaza ko abaturage bane bishwe, mu gihe abandi 10 bakomeretse.
Kanyuka yavuze ko ibyo bitero byagabwe mu gihe intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), ziyobowe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, James Swan, zari mu nama n’ubuyobozi bwa FRN i Goma, umujyi mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Yasobanuye ko iyo nama yari iyobowe na Joseph Kabila Kabange, Perezida wa FRN.
Mu bindi yatangaje, umuvugizi wa FRN yavuze ko ingabo z’iri huriro zoherejwe mu bice byibasiwe n’ibitero, hagamijwe kurinda abaturage no gushyiraho ingamba z’umutekano zo gukumira ibindi bitero mu duce twugarijwe, kugira ngo abaturage babashe kongera kubaho mu mutekano usesuye.
Minembwe Capital News (MCN)
