Masisi: Imirwano Ikomeye Hagati ya AFC/M23 na FARDC Ifatanyije na Wazalendo, Abaturage Bahunga ku Bwinshi
Imirwano ikaze yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 03/01/2026, ihuza ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), n’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo. Iyi mirwano yabereye mu gace ka Bingaro, muri grupema ya Katoy, teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko AFC/M23, imaze iminsi yongerera ingufu ibikorwa byayo mu gace ka Kazinga, yagabweho igitero n’ingabo za Leta, bituma ihitamo kwirwanaho. Muri uwo murongo w’imirwano, uyu mutwe wabashije kwigarurira ibice bitandukanye birimo n’ahazwi nka santire ya Katoy.
Nyuma yo gufata ibyo bice, AFC/M23 yagerageje no kugota no kwinjira mu gace ka Humura mu gitondo cyo kuri uwo munsi. Gusa amakuru aturuka muri ibyo bice agaragaza ko habaye imirwano ikomeye cyane, aho amasoko yacu yemeza ko uruhande rwa Leta rwatsinzwe, rugasubira inyuma mu buryo bugaragara.
Iyi mirwano mishya yakomeje guteza umutekano muke n’ingaruka zikomeye ku baturage, aho imiryango myinshi yahungiye mu mashyamba mu rwego rwo kwirinda kugirwaho ingaruka n’imirwano, mu gihe abandi bahisemo guhungira mu mihana itandukanye irimo Waloa Yungu, muri teritware ya Walikale.
Ibibazo by’umutekano bikomeje gushyira ubuzima bw’abasivili mu kaga, mu gihe abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru bakomeje gusaba ko haboneka igisubizo kirambye cyagarura amahoro n’umutekano mu karere, hagashyirwaho ingamba zifatika zo kurinda abasivili no guhagarika imirwano idahwema kubibasira.






