Masisi, Kalehe na Minembwe: Kanyuka Yashyize Hanze Amakuru Akomeye!
Minembwe Capital News (MCN)
Umuvugizi w’umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo avuga ko zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zakomeje ibikorwa bya gisirikare mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), birimo Masisi, Kalehe na Minembwe.
Mu butumwa yashyize kuri X kuri iki Cyumweru, tariki ya 08/11/2026, Kanyuka yavuze ko izo ngabo, zirimo FARDC, FDLR, imitwe ya Mai-Mai, abacanshuro ndetse n’abasirikare b’u Burundi (FDNB), zikomeje kugaba ibitero no gukaza ibikorwa byo kugota Minembwe.
Yavuze ko ibyo bikorwa bya gisirikare birimo gukoresha ingabo zirwanira ku butaka, imbunda ziremereye, indege zitagira abapilote zikoreshwa mu ntambara (drones), ndetse n’indege z’intambara, bikibasira uduce dutuwe n’abaturage benshi.
Kanyuka yagaragaje ko kuva saa yine z’ijoro zo ku wa Gatandatu, tariki ya 07/11/2026, kugeza igihe ubutumwa bwe bwatangarijwe, ibitero byakomeje kwibasira imihana ya Muhayirwa na Katoyi, muri Teritwari ya Masisi.
Yakomeje avuga ko kuri iki Cyumweru, tariki ya 08/11/2026, guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ibindi bitero byagabwe mu duce dutandukanye, turimo Kiduveri, Kitendebwa na Kadasomwa, muri Teritwari ya Kalehe, ndetse na Point Zéro, mu gace ka Minembwe.
Yongeyeho ko ahagana saa mbiri n’igice za mu gitondo, izo ngabo zagabye ibindi bitero mu duce twa Mahanga na Buhimba, na two duherereye muri Teritwari ya Masisi.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Lawrence Kanyuka yavuze ko FRN yiyemeje gukomeza kurwanirira abasivili muri iki gihe avuga ko ibitero bya FARDC n’abambari bayo bikomeje gufata indi ntera.
Yashimangiye ko ingabo za FRN zikomeje kuba maso ku rugamba, avuga ko ziri mu bikorwa byo kurinda abasivili kandi ko zibikora ku bushake, zubahiriza imyitwarire myiza n’amahame y’ubunyamwuga.
Minembwe Capital News (MCN)
