Mbere yo Guhunga Makobola, Ingabo za FARDC n’Iz’u Burundi Zayisahuye Zirayeza
Amakuru aturuka mu mujyi wa Makobola, uherereye muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 30/12/2025, habaye imirwano ikaze yahuje ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirimo FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo ndetse na FDLR. Iyo mirwano yaje kurangira AFC/M23 ifashe burundu uyu mujyi wa Makobola.
Amakuru yizewe avuga ko mbere yo guhunga, ingabo za Leta n’abambari bazo babanje gusahura imitungo y’abaturage ku rwego rukabije. Ibyasahuwe birimo amatungo magufi nk’ihene n’intama, inkoko, ndetse n’ibindi bintu by’agaciro byari inkingi ya mwamba ku mibereho y’abaturage. Abaturage bo bavuga ko iri sahurwa ryabaye mu kajagari gakabije, risiga benshi mu bukene bukomeye no mu ihungabana rikabije.
Nyuma yo gutsindwa, ingabo za FARDC n’abambari bazo bahungiye mu bice byegereye umujyi wa Baraka, mu gihe abandi bambutse berekeza mu Burundi banyuze mu nzira zo mu mazi, nk’uko amakuru aturuka ku baturage n’abakurikirana ibijyanye n’umutekano abivuga.
AFC/M23 yongeye kwigarurira Makobola nyuma y’igihe yari iheruka kuyivamo. Gusa, andi makuru avuga ko n’ubwo FARDC yamaze kuva muri uyu mujyi, AFC/M23 itarawinjiramo ku buryo busesuye, kuko bivugwa ko ingabo za Leta zasize zisahuye ibintu byinshi cyane, bigatuma uyu mutwe wifata ku misozi ikikije Makobola mu rwego rwo gukomeza kugenzura umutekano no kwirinda ingaruka z’ibyo bikorwa.
Nubwo AFC/M23 itaratangaza ku mugaragaro iby’aya makuru, abari hafi yayo bahamya ko Makobola yamaze gufatwa, ndetse ko hakomeje igikorwa cyo gusuzuma uko umutekano uhagaze n’uko abaturage bashobora kongera gusubira mu buzima busanzwe.
Ibi bibaye mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ikibazo gikomeye, aho abaturage bakomeje kwishyura igiciro kinini cy’iyi mirwano, binyuze mu isahurwa, kwimurwa ku gahato no guhungabanywa kw’imibereho yabo ya buri munsi.






