MCN Yamenye Andi Makuru Ababaje ku Banyamulenge Icyenda(9) Bafungiwe mu Burundi
Minembwe Capital News (MCN)
Minembwe Capital News (MCN) yamenye andi makuru ababaje y’Abanyamulenge icyenda bafungiwe mu Burundi, nyuma y’uko bakuwe muri kasho bari bamazemo iminsi irindwi bafunze, bakajyanwa ahantu hataramenyekana.
Nk’uko amakuru agera kuri Minembwe Capital News abigaragaza, abo Banyamulenge icyenda ni Pasteri Rutebuka Mutabara, Pasteri Ruhumuriza Ndaruhutse, Pasteri Rukenura Ethienne, Nyarugabo Aimable, Rugiramarora Richard, Ruhosha Andrean, Elisha Muhubiri, Rutambwe Eric na Bigirumwami Gilbert.
Amakuru MCN yamenye avuga ko aba bagabo bafatiwe mu nkambi ya Musenyi, icumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyekongo, iherereye muri Komine ya Giharo, mu Ntara ya Rutana mu Burundi.
Igitangaje ni uko ku wa Mbere tariki ya 16/11/2026, aba bagabo bakuwe muri kasho bari bamazemo iminsi irindwi bafunze, bakajyanwa ahantu hataramenyekana.
Imiryango yabo yari ifite icyizere cy’uko bari burekurwe, kuko ivuga ko nta cyaha yari izi ko bakoze cyatuma bakomeza gufungwa. Icyakora, kuba barakuwe aho bari bafungiye bakajyanwa ahantu hatazwi byateye impungenge n’ubwoba mu miryango yabo.
Mu buhamya bwagejejwe kuri Minembwe Capital News, umwe mu bazi iby’ifatwa ry’aba bagabo yavuze ko bafashwe n’inzego z’umutekano zirimo abapolisi, abasirikare ndetse n’Imbonerakure.
Yagize ati: “Bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano zirimo abapolisi, abasirikare ndetse n’Imbonerakure. Babasanze barimo kuganira ku byerekeye mutualité yabo yo muri iyo nkambi bacumbikiwemo. Nta kindi tuzi cyari cyihishe muri ibyo biganiro. Bahise bajyanwa gufungwa.
“Ubwa mbere twabifashe nk’ibintu bidakomeye, ariko twagize ubwoba tubonye babakuye aho bari bamaze iminsi irindwi bafungiwe, bakaba bajyanywe ahantu hatazwi.”
Kugeza ubu, amakuru arambuye ku mpamvu yatumye aba bagabo bafatwa, aho bajyanywe n’aho bafungiye ntaramenyekana. Nta bisobanuro birambuye byatanzwe n’inzego z’u Burundi ku bijyanye n’iri fatwa byari byamenyekana kugeza igihe iyi nkuru yatunganyirizwaga.
Ibi bibaye mu gihe Minembwe Capital News ikomeje kwakira amakuru y’ifungwa ry’abandi Banyamulenge mu Burundi, ibintu bikomeje guteza impungenge mu miryango yabo no mu Banyamulenge muri rusange.
Minembwe Capital News (MCN)
