Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda
Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n’abagabo, bavuye mu gice kizwi nk’i Rukombe binjira igisirikare cy’umutwe wa FDL warwanyaga ubutegetsi bwa perezida Mobutu, wanaje no kumuhirika ku butegetsi. Muri bo harimo n’abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda yo mu mwaka wa 1990.
Rukombe nk’uko bizwi n’igice giherereye mu majy’Epfo ya Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kigizwe n’uduce tubiri, aka Nyabibuye na Bereshi.
Utu duce twombi twahoze dutuwe cyane n’Abanyamulenge kuva mu mwaka wa 1960 na mbere yaho, ariko tuza gusenywa n’ibitero bya Mai Mai ahagana mu mwaka wa 1997.
Ubwo umutwe witwaje intwaro wa AFDL warushigikiwe n’u Rwanda wuburaga imirwano yo guhirika ubutegetsi bwa Mobutu mu mwaka wa 1996, abo muri icyo gice cya Rukombe bafashe iya mbere mu ku wushyigikira, kugeza ubwo bawiyuzenzeho. Abasore n’abagabo binjira igisirikare cyawo barwanya ubutegetsi bwariho icyo gihe baranabuhirika.
Umwe mu binjiye igisirikare icyo gihe, Notable Ntaremerwa yaduhaye ubuhamya avuga ko “Abanya-Rukombe binjiye igisirikare mu byiciro bitandukanye.”
Ni mu gihe icyiciro cya mbere kigizwe n’abinjiye igisirikare cy’inkotanyi, ubwo zavaga Uganda zigatera u Rwanda.
Avuga ko cyarimo uwitwa Berekiya Bakuru na Colonel Byinshi Gakunzi. Anahamya ko binjiriye i Nakivale muri Uganda, mu mwaka wa 1991.
Mu binjiriye i Rwanda yavuzemo Bukuru Ruhaguruka, Ndori Ntaremerwa, Kanyange Nkomezi, Gaherezi Mupenda, Musore Bakuru na Mukiza Kalinga. Muri aba avuga ko bamwe bakoreye ikosi i Gako, mu gihe abandi bayikoreye i Gabiro mu mwaka wa 1994.
Naho icyiciro cyabarimo Semahoro Buhoko, Rugaza Rukimura, Gerezavazi Kababu na Nshizirungu Bahungu, avuga ko bo bakoreye imyitozo ya gisirikare ahitwa mu Marungu mu mwaka wa 1996.
Hakaba kandi abigiye mu Muzinda hagati mu mwaka wa 196, barimo Notable Ntaremerwa ari na we waduhaye aya mateka, Rukumbuzi Muyehe, Kimararungu Nyundo, Mafeza Rukamirwa, Mutabazi Ribakare na Rumenge Nkongi.
Mu gihe abakoreye ikosi mu Kidoti bo barimo Kadoni Kagurumoya, Gikwerere Gatema, Basenga Musabwa, Muhabwantebe Juju, Byiringiro Rwigina na Mutware Ribakare.
Naho abigiye kuri Nyabibuye bakaba na bo barimo Muheto Bahanda, Munyurwe Musafiri, Mugaza Rwigina, Gakunzi Bijanda, Rukema Mberege, Kabereshi Muhizi, Nsabigaba Bahungu, Nsabumukiza, Mahungo, Mbingu Rubaza, Mucyo Yoheri na Mugiraneza Kanogerezo.
Yakomeje agaragaza ko muri aba harimo n’abatabarukiye ku rugamba barimo rwo kubohora igihugu. Avugamo Muheto, Kadoni na Rukumbuzi baguye i Lumbushi mu mwaka wa 1998, Mutabazi watabarukiye i Baraka, Mutware na we waguye i Kisangani hamwe na Gikwerere ndetse na Byiringiro.
Avugamo kandi na Kimararungu waguye Muturambo mu mwaka wa 2002.
Yanavuze kandi ko nyuma y’intambara ya AFDL n’iya RCD abenshi muri aba bakivuyemo, abo barimo Notable, Kabereshi, Rukema, Nshizirungu, Semahoro, Mafeza, Muhabwantebe, Gerevazi, Basenga. Musore, Kanyange, Mugiraneza, Mugaza n’abandi.
Kuva Nyabibuye na Bereshi bisenywe mu mwaka wa 1997, kugeza ubu ntibirongera kubakwa.
Bikaba bizwi ko byari bituwe n’abantu benshi, kuko nk’umuhana wa Nyabibuye wari umwe mu mihana minini izwi i Mulenge hose.
Ku rundi ruhande, abaho bagira isezerano ko bazongera kuhubaka, bakahatura kandi. Reka tubiharire Imana.