Abanya-Rukombe ku Rugamba: Inkingi z’Amateka y’Abinjiye mu Gisirikare cya RPF na AFDL
Mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hari agace gakomeye ku mateka y’Abanyamulenge kitwa i Rukombe, kagizwe na Nyabibuye na Bereshi. Abanyamulenge bahatuye kuva mbere ya 1887, bakaba barahasize amateka y’intwari binjiye mu ngabo zabohoye u Rwanda n’izahiritse ubutegetsi bwa Mobutu.
Ni inkuru y’abasore n’abagabo bahagurutse bava iwabo bagana ku rugamba, bamwe bagasiga ubuzima bwabo mu ntambara, abandi bakazamuka mu nzego za gisirikare, abandi bagasubira mu buzima busanzwe ariko amateka yabo akaguma mu mitwe y’abayabayemo.
Mu 1990, ubwo ingabo za FPR–Inkotanyi zavaga muri Uganda zitangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, i Rukombe bamwe mubaho bafashe icyemezo gikomeye cyo kwinjira mu rugamba, baja gufasha FPR.
Notable Ntaremerwa, umwe mu bavuye i Rukombe binjira igisirikare cya AFDL yagize ati :
“Abanya-Rukombe binjiye mu gisirikare mu byiciro bitandukanye.”
Icyiciro cya mbere (1991), kirimo:
Berekiya Bakuru na Col. Byinshi Gakunzi
Berekiya yinjiriye i Nakivale muri Uganda, mu gihe Col.Byinshi we yinjiriye muri Kagera.
Icyiciro cya kabiri (1994)
Kirimo:
Bukuru Ruhaguruka
Ndori Ntaremerwa
Kanyange Nkomezi
Gaherezi Mupenda
Musore Bakuru
Mukiza Kalinga n’abandi
Bamwe muri aba bigishirijwe i Gako, abandi i Gabiro, maze bagira uruhare mu ntambara yasize u Rwanda rufashe indi nzira mu mateka yarwo.
Mu 1996, igihe AFDL ya Laurent-Désiré Kabila yatangiraga urugamba rwo guhirika Mobutu – urugamba rutekerezwa nk’uruhurirane rw’ibihugu, Abanya-Rukombe bongeye guhaguruka.
Bakoze imyitozo ahantu hatandukanye hagenderanye n’aho umutwe wa AFDL wakoreraga.
Abakoreye imyitozo mu Marungu, barimo:
Semahoro Buhoko
Rugaza Rukimura
Gerevazi Kababu
Nshizirungu Bahungu
Abakoreye mu Muzinda
Notable Ntaremerwa
Rukumbuzi Muyehe
Kimararungu Nyundo
Mafeza Rukamirwa
Mutabazi Ribakare
Rumenge Nkongi
Abakoreye mu Kidoti
Kadoni Kagurumoya
Gikwerere Gatema
Basenga Musabwa
Muhabwantebe Juju
Byiringiro Rwigina
Mutware Ribakare
Abakoreye kuri Nyabibuye
Muheto Bahanda
Munyurwe Musafiri
Mugaza Rwigina
n’abandi benshi.
Aba basore n’abagabo, mu byiciro bitandukanye, bagize uruhare rukomeye mu gutuma Congo ihinduka uko tuyizi uyu munsi, binyuze mu rugamba rwatwaye ubuzima, rugasiga n’inkovu mu mitima yabenshi.
Intambara ntabwo ikora ku rugamba gusa, ikora no mu mibereho y’abayirwanye.Bamwe muri aba baguye ku rugamba.
Abaguye i Kinshasa: Ni Berekiya.
Abaguye i Lubumbashi (1998):
Muheto Bahanda
Kadoni Kagurumoya
Rukumbuzi Muyehe
Abaguye i Baraka
Mutabazi Ribakare
Abaguye i Kisangani:
Mutware Ribakare
Gikwerere Gatema
Byiringiro Rwigina
Kimararungu Nyundo we, yaguye mu Muturambo mu 2002.
Nyuma y’imirwano ya AFDL, benshi basubiye mu buzima busanzwe. Abo barimo: Notable Ntaremerwa, Kabereshi, Rukema, Nshizirungu, Semahoro, Mafeza, Muhabwantebe, Gerevazi, Basenga, Musore, Kanyange, Mugiraneza, Mugaza n’abandi.
Nyabibuye na Bereshi mu 1997, ibitero bya Mai-Mai byarahasenye, haba amatongo. Inzu zose zirasenywa, abaturage barahunga, maze aka gace gahinduka ubutayu kugeza n’uyu munsi.
Gusa abaturage baho bafite isezerano rimwe ribahuza, bavuga ko
“Umunsi umwe tuzongera kubaka Nyabibuye na Bereshi… kandi tuzongera kuhatura.”
Inkuru y’Abanya-Rukombe ni inkuru y’ubutwari, ubupfura n’ukwemera ko ubushake bw’abantu bushobora guhindura amateka y’akarere. Ni inkuru y’ahahoze ubuzima bwuzuye, yahindutse amatongo, ariko igasigira amahanga ubutumwa bukomeye.






