Menya Aho Intambara Yaremereye mu Bitero FARDC n’Abambari Bayo Bagabye mu Nkengero za Centre ya Minembwe
Minembwe Capital News (MCN)
Intambara yakajije umurego mu bice byo mu majyepfo ya centre ya Minembwe, nyuma y’ibitero byagabwe n’ihuriro rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko baturutse i Burayi no muri Aziya.
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yakuye mu masoko yayo agaragaza ko ibitero byibanze mu bice byo ku Wihene na Nyarurango, mu Rugezi, ndetse no muri Rumba no ku Gipimo. Ibi bice biherereye muri Secteur ya Lulenge, muri teritwari ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ku Wihene na Nyarurango: Ibitero byasubijwe inyuma
Nk’uko amakuru MCN yamenye abivuga, ibitero byagabwe ku Wihene no kuri Nyarurango, mu Rugezi, byaturutse mu gace ka Gasiro.
Ayo makuru avuga ko abasirikare ba FRN, iyobowe na Joseph Kabila, bashoboye gusubiza inyuma ingabo zari zagabye ibyo bitero.
Rumba na Gipimo: Imirwano yarushijeho gukara
Mu gace ka Rumba na ho habereye ibitero, ariko amakuru MCN ifite avuga ko abasirikare ba FRN bashoboye kubisubiza inyuma.
Imirwano yarushijeho gukomera ku Gipimo, aho amakuru amwe avuga ko FARDC yakoresheje indege zitagira abapilote (drones) mu bikorwa bya gisirikare, ibintu byatumye imirwano irushaho gukara.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza uruhande rugenzura agace ka Gipimo, kuko impande zombi zikomeje guhangana. Amakuru aturuka muri ako gace agaragaza ko imirwano igikomeje gukomera.
Minembwe Capital News (MCN)
