Menya amateka ya Rev. Mudagiri Tabazi witabye Imana
Reverend Mudagiri Tabazi, umwe mu bakozi b’Imana bubashywe cyane mu Banyamulenge no mu yandi moko yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse no mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, yitabye Imana ku wa gatatu tariki ya 26/11/2025, azize indwara ya kanseri, nk’uko byemejwe n’umwe mu bagize umuryango we.
Rev. Mudagiri Tabazi, yapfuye afite imyaka 83, azwi nk’umuvugabutumwa w’umunyamurava witanze mu murimo w’Imana mu gihe kirenga imyaka 60. Amateka ye yerekana ko yari umushumba wicishaga bugufi kandi ufite ubuhamya bwihariye bw’ubwitange n’ukwizera gukomeye.
Yavukiye i MIGERA mu 1942. Mu buhamya butangwa n’abamuzi bya hafi, bavuga ko yatangiye kuzuzwa Umwuka Wera akiri umwana muto, afite imyaka 11 mu mwaka wa 1953—ibi bikaba byarafatwaga n’umuryango we n’itorero nk’ikintu kidasanzwe.
Nyuma yo gukura, yize amasomo mu ishuri rya Bibiliya rya Bukavu, aho yakuye diplôme mu bijyanye na théologie mu 1976. Azwi kandi nk’Umunyamulenge wa mbere wigishije mu shuri rya Bibiriya, akazi yatangiye mu 1973.
Yabaye umwigisha w’ishuri rya Bibiliya mu bihe bitandukanye: 1973–1974 na 1976–1978. Hagati ya 1985 na 1998, yabaye umwigisha ndetse n’umuyobozi w’ishuri rya Bibiliya rya Bijombo, rimwe mu mashuri yatojemo abavugabutumwa benshi b’i mu Mulenge no mu karere kose.
Rev. Mudagiri yabaye umushumba w’itorero rya Bijombo mu gihe kirenga imyaka 30, akagira uruhare rukomeye mu kubaka itorero no kurikomeza.
Yanabaye kandi:Umuyobozi wa District ya Bijombo kuva mu 1985 kugeza mu 2009, ndetse kandi Yanabaye umujyanama w’itorero rya 37ème CADC mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo guhera mu 1981 kugeza mu 1998.
Yahawe kandi n’inshingano zo kureba Paroisse ya CADC i Bujumbura mu Burundi.
Umurimo we w’ubuyobozi wagaragaye cyane mu bikorwa byo guhuza abantu, kubaka itorero no gutanga amahugurwa y’abavugabutumwa n’abashumba batandukanye.
Mu mwaka wa 1978, ubwo représentant wa 8ème CEPAC muri Kivu y’Amajyepfo, Ruhigita, yatangaga amacentres mashya ku baturage b’i mu Mulenge, Rev. Mudagiri Tabazi yari mu bahawe icyizere gikomeye. Icyo gihe yatanzw amacentres ane:
- Centre ya Bijojwe – yahawe Rév. Rugabirwa Amon
- Centre ya Bijombo – yahawe Rév. Mudagiri Tabazi
- Centre ya Kabara – yahawe Rév. Rwizihirwa Samson
- Centre ya Minembwe – yahawe Rév. Makombe David
Ibi bigaragaza uruhare rwe rufatika mu iterambere ry’itorero no mu muryango w’Abanyamulenge muri rusange.
Rev. Mudagiri Tabazi asigiye itorero n’akarere ka Kivu y’Amajyepfo umurage ukomeye w’ivugabutumwa, ubunyangamugayo, n’urukundo yakundaga abantu bose.





