Menya bimwe mubyo Trump ashyira imbere gusumba ibindi.
Donald Trump watorewe kuba perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu birebana n’ibyihariye kuri politiki ye, ahanini avuga ko azirukana abimukira; muri urwo rwego bishobora kwerekana isura ya manda ye yose y’imyaka ine agiye kuyobora.
Ubushakashtsi bwakozwe, by’umwihariko na kaminuza ya Harvard, bwerekana ko ikibazo gihangayikishije abaturage b’iki gihugu kiri ku mwanya wa mbere muri aya matora ari icyabimukira. Rero, kuva bwana Trump agitangira kwiyamamaza, ntiyahwemye kukigarukaho, burigihe, kandi agashimangira ko ari icyago cy’ishyano cyugarije Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Hari nk’aho bwana Donald Trump yigeze kuvuga ati: Barimo baratwohereza imfungwa, abicanyi, abacuruzi bibiyobyabwenge, abarwayi bo mu mutwe, abaterabwoba.
Ababi cyane kurusha abandi bari mu gihugu cyacu ubu. Baraturuka muri RDC, Yamen, Somalia, Siriya, hose kw’isi. Barimo baraza. Barimo barahindura igihugu. Bara kiroha munyanja.”
Tunarebeye hamwe mubyaranze iminsi ye yambere akimara kugera kungoma mu 2017, Trump yaciye iteka rikumira abimukira n’impunzi bakomoka mu bihugu birindwi birimo bitanu by’ibiyisilamu kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe cy’amezi atatu. Yavuga ko adashaka abaterabwoba b’intagondwa kwinjira muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ibi bihugu ni Irani, Libiya, Somalia, Siriya na Yamen byiganjemo abayisilamu, na Koreya ya Ruguru na Venezuela. Tchad nayo yiganjyemo abaturage ba bayisilamu yari kurutonde, nyuma Guverinoma ya perezida Trump iza kuyikuraho kubera ko, nk’uko yabisobanuye, Tchad yameye gusangira nayo amakuru yo mu rwego rw’umutekano.
Perezida Trump avuga ko igihugu cy’abaturanyi be, cya Mexique cyabaye inzira n’icyambu “by’inzige n’abimukira.” Yiyamamaje asobanura ko azagifatira ingamba, abinyujije ku mukuru wacyo mushya, Claudia Sheibaum, watangiye imirimo ye mu kwezi kwa Cumi uyu mwaka.
Yagize ati: “Guhera ku munsi wa mbere, cyangwa se vuba kare bishoboka, nzamubwira ko nibatabihagarika ibi bitero by’abicanyi n’ibiyobyabwenge kwinjira mu gihugu cyacu, nzamukubitaho ako kanya imisoro n’amahoro bingana na 25% ku bicuruzwa byose bohereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”
Uretse ibyo, perezida Trump avuga ko azirukana abimukira amamiliyoni n’amamiliyoni muri iyi myaka ine agiye kuyobora.
Umunsi wa mbere, bwana Donald Trump avuga ni uwo kw’itariki ya 20 y’ukwezwi kwa mbere umwaka utaha, ubwo azarahirira manda ye ya kabiri. Iya mbere yayitegetse kuva mu 2017 kugeza mu 2021. Abaye perezida wa kabiri mu mateka ya leta Zunze Ubumwe z’Amerika watsinzwe amatora ari ku butegetsi. Nyuma ya manda imwe y’umusimbuye akaba yongeye aratsinda. Uwa mbere nk’uko amateka abivuga ni perezida wa 22 n’uwa 24, Grove Cleveland, kuva mu 1885 kugera mu 1889 no kuva mu 1893 kugera mu 1897.
[url=https://fastpriligy.top/]can you buy priligy over the counter[/url] Mukilteo, WA, USA according to the manufacturer s protocol