Menya ibyo EU yatangaje ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni byatangajwe na Amabasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, muri RDC, Nikolas Berlanga Martinez, aho yabwiye ubutegetsi bwa Kinshasa ko urufunguzo rwo kurangiza intambara iri hagati y’Ingabo z’iki gihugu n’umutwe wa M23 ruri mu biganza byabo.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 02/09/2024 mu ruzinduko rw’akazi mu mujyi wa Goma, nyuma y’ibiganiro yagiranye na guverineri wa gisirikare w’intara ya Kivu Yaruguru, Major Gen Peter Cirumwami Nkuba.
Mu ijambo rye, Amabasaderi Berlanga yavuze ko “urufunguzo rwo kurangiza intambara hagati ya RDC n’umutwe wa M23, ruri mu biganza by’abayobozi b’iki gihugu n’abaturage bacyo.
Yagize ati: “Si umuryango w’u Burayi ufite urufunguzo rw’umuti w’iki kibazo. Urufunguzo ruri mu biganza byanyu, Abanyekongo, abayobozi banyu.”
Yanavuze kandi ko n’abayobozi bo mu karere bagira uruhare mu guhagarika urusaku rw’imbunda ruri mu gihugu cyanyu.
Avuga ko EU ishigikira ibiganiro byo kugarura amahoro ndetse itanga arenga miliyoni 100 z’amayero buri mwaka mu ntara ya Kivu Yaruguru kugira ngo ifashe abaturage bakuwe mu byabo n’intambara.
Yavuze ko ibi bidahagije kandi ko RDC idakwiye kwiringira ko ubushake bw’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ari bwo buzarangiza intambara ikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage no kubakura mu byabo.
Ni mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa budahwema gutera utwatsi ibyo kuganira n’umutwe wa M23, usaba ibiganiro by’amahoro kugira ngo umutekano ugaruke mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Tshisekedi Tshilombo, perezida w’iki gihugu avuga ko icyo M23 ikwiye gukora ari uguhagarika imirwano, kuva mu bice byose igenzura no kujya mu nkambi yagateganyo yateganyijwe mbere y’uko abarwanyi bayo basubira mu buzima busanzwe.
Congo imaze iminsi ishinja u Rwanda gushyigikira M23 nubwo rwo rwagiye rubihakana, rugaragaza ko ari ibibazo by’imbere muri politiki ya Congo, ahubwo rugashinja icyo gihugu gukorana n’umutwe wa FDLR.
U Rwanda ntiruhwema kugaragaza impungenge ku mutekano warwo rushingiye ku ikaze Guverinoma ya Congo yahaye umutwe w’iterabwoba wa FDLR kugeza ubwo winjijwe mu gisirikare cy’igihugu ngo ujye kurwanya M23.
MCN.