Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) ikesha amasoko yayo aherereye mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko drone itazwi yagabye ibitero bikomeye ku birindiro by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe ifatanya na zo muri Teritwari ya Fizi, muri iki cyumweru turimo gusoza.
Amakuru avuga ko ibyo bitero byagabwe mu bice bitandukanye, birimo ku wa Mabuye, Kabanju no kwa Mulima, aho bivugwa ko ibisasu bya drone byashegeshe bikomeye ibirindiro by’ingabo za Leta ya Kinshasa n’abafatanyabikorwa bazo.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, iyo drone itazwi yagabye igitero ahitwa ku wa Mabuye, ahari ibirindiro by’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko baturutse mu bihugu by’u Burayi no muri Aziya.
Amakuru MCN ikesha amasoko yo muri ako karere avuga ko ibisasu byatewe kuri ibyo birindiro byateje ibyangiritse bikomeye, ndetse bigahitana abasirikare benshi.
Amasoko ya MCN yavuze ko abasirikare 39 bapfuye muri icyo gitero. Muri abo, harimo abasirikare b’u Burundi 19 n’abacanshuro 3, mu gihe abandi bivugwa ko ari abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’abasirikare ba FARDC.
Aya makuru kandi avuga ko, mbere y’igitero cyo ku wa Mabuye, ku Cyumweru, iyo drone yari yagabye ikindi gitero ahitwa mu Kabanju.
Amakuru yaturutse muri ako gace avuga ko icyo gitero na cyo cyashegeshe bikomeye ibirindiro by’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo, nubwo kugeza ubu MCN itarabona umubare wizewe w’abahitanywe na cyo.
Ku wa Gatatu, iyo drone itazwi yongeye gutera ibisasu ahitwa kwa Mulima, aho amakuru MCN ikesha amasoko yayo avuga ko yibasiye ibirindiro by’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro.
Amakuru avuga ko iki gitero na cyo cyagize ingaruka zikomeye ku birindiro by’izo ngabo, ariko umubare w’abapfuye n’abakomeretse nturamenyekana neza.
Ibice byibasiwe n’ibitero
Ibice bivugwamo ibitero, ari byo ku wa Mabuye, mu Kabanju no kwa Mulima, biherereye muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahakomeje kugaragara ibikorwa by’imirwano hagati y’impande zitandukanye.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana ku mugaragaro uwaba ari inyuma y’iyi drone itazwi cyangwa ubwoko bw’ikoranabuhanga yakoresheje muri ibi bitero.
Minembwe Capital News (MCN)






