Menya ibiri kuvugwa mu Bibogobogo.
Ibikomeje guhwihwisa mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nuko abarwanyi bo mu mutwe wa Maï Maï ngo berekeje muri ako gace, kandi ko benda kukagabamo ibitero.
Kuva ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 08/12/2024, ni bwo byatangiye kuvugwa ko Maï Maï yinutse mu Lulenge yerekeza mu nche za Mutambara izakomereza mu Bibogobogo.
Bikavugwa ko iyi Maï Maï yaba igamije gutera Abanyamulenge no kunyaga Inka zabo.
Kimweho ku rundi ruhande, hari abavuga ko aya makuru yaba atari kuri; ariko ngo mu gihe byaba aribyo, iyo Maï Maï yaba igendereye cyane kunyaga Inka z’Abanyamulenge.
Abavuga ibyo ahanini bashingira kukuba Maï Maï itakigira imbaraga hubwo ko ikibazo Abanyamulenge basigaranye ari Leta ya Kinshasa.
Mu myaka ibiri ishize ndetse no mu ntangiriro z’uyu mwaka w’ 2024, Maï Maï yagiye igaba ibitero simusiga ku Banyamulenge baha mu Bibogobogo.
Ni bitero byasize bibasenyeye, ndetse abenshi muri aba Banyamulenge bahungira mu bihugu bya Kenya, Rwanda na Uganda.
Nti byabasenyeye gusa kuko n’inka zabo zibarirwa mu bihumbi amagana zaranyazwe.