Menya ibyimbitse ku biganiro biheruka byo guhindura itegeko nshinga rya RDC.
Amashyaka ahuriye mu ihuriro rya Union Sacrée ibarizwamo na UDPS ya perezida Félix Tshisekedi, aheruka mu biganiro bigamije kumenya niba yashyigikira umushinga wa Tshisekedi wo kuvugurura itegeko nshinga.
Iri huriro rya Union Sacrée ryashyinzwe mu mwaka w’2020, rishyingwa na perezida Félix Tshisekedi nyuma yo gusesa amasezerano yo gusaranganya imyanya y’ubuyobozi ihuriro CACH ryari ryaragiranye na FCC yo kwa Joseph Kabila.
Abadepite n’abasenateri bahagarariye ishyaka rya UDPS rya perezida Félix Tshisekedi mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, baherutse guhurira mu nama tariki ya 23/11/2024, bafata umwanzuro wo gushyigikira uyu mushinga.
Itangazo ry’iki cyemezo ryasomwe na depite Patrick Matata Makalamba, rigira riti: “Dushingiye ku nenge ziri mu itegeko nshinga, turisanishije n’ubusugire bw’ubutaka bwacu ndetse n’imikorere y’inzego zacu, twese dufashe icyemezo cyo gushyigikira umukuru w’igihugu.”
Byanatangajwe ko ishyaka rya UNC rya perezida w’inteko ishinga mategeko, Vital Kamerhe, ryirinze gufata umwanzuro wo gushyigikira uyu mushinga, abayoboke baryo babanza kuganira kugira ngo bemeranye ku ruhande bagomba guhagararaho ariko ntibarafata umwanzuro.
Ishyaka rya MLC rya minisitiri w’ubwikorezi, Jean Pierre Bemba, na ryo ryirinze gufata icyemezo cyo gushyigikira uyu mushinga, ritegura ibiganiro bihuza abayoboke baryo.
Bemba yanasabye abayoboke b’ishyaka rye, gutekereza byimbitse kuri uyu mushinga, hanyuma bagashyikiriza ubuyobozi bw’iri shyaka ibitekerezo by’uko bawumva.
Mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, barimo Martin Fayulu w’ishyaka rya ECIDE, Moïse Katumbi wa Ensemble na Delly Sesanga wa Nouvel Elan, biyemeje guhuza imbaraga, bakarwanya uyu mushinga.
Aba barwanya uyu mushinga, banagaragaza ko ugamije kongera manda z’umukuru w’igihugu, ku buryo ushobora gutuma perezida Félix Tshisekedi akomeza kuyobora RDC nyuma yo kurangiza manda ya gatatu, kandi bahamya ko yananiwe kuyobora iki gihugu.
Kuva mu kwezi kwa Cumi uyu mwaka, perezida Félix Tshisekedi yakomeje kuzenguruka mu Ntara zitandukanye zigize iki gihugu, asobanura ibyiza byo kuvugurura itegeko nshinga agahamya ko ryandikiwe mu mahanga, ryandikwa n’abanyamahanga, bityo ko rikwiye guhindurwa.