• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Menya ibyo perezida Paul Kagame yaganiriye na perezida João Lourenço kuri telefone.

minebwenews by minebwenews
November 29, 2024
in Regional Politics
0
Menya ibyo perezida Paul Kagame yaganiriye na perezida João Lourenço kuri telefone.
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Menya ibyo perezida Paul Kagame yaganiriye na perezida João Lourenço kuri telefone.

Umukuru w’igihugu cya Angola João Lourenço, ku wa 28/11/2024, yahamagaye kuri telefone perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, baganira ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ndetse n’umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda.

Ikiganiro cyaba bakuru b’ibihugu byombi, Angola n’u Rwanda, cyabaye nyuma yuko ku wa gatanu perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yari yaganiriye na perezida wa Angola.

João Lourenço asanzwe ari umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afrika y’unze Ubumwe ku makimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.

Ibiro bya perezida wa Repubulika ya Angola, byatangaje ko “João Lourenço yahamagaye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ku gicamunsi cyo ku wa kane baganira ku bibazo byinshi birimo n’umutekano w’u Burasirazuba bwa RDC,” iyi akaba ari indi ntambwe itewe nyuma yo kwemeza inyandiko y’ibikorwa bya gisirikare yitezweho kugira uruhare rukomeye mu guhashya imitwe y’itwaje imbunda mu Burasirazuba bwa RDC.”

Iyo nyandiko yemejwe na ba minisitiri b’ubanye n’amahanga b’u Rwanda na Congo Kinshasa yateguwe ku bufasha bwa perezida João Lourenço nk’umuhuza, ikubiyemo imbaraga zihujwe zo guhashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano wa RDC n’uw’u Rwanda.

Ni nyandiko kandi igaragaza umushinga ufite ibyiciro bine by’ingenzi, aho icya mbere ari ugusesegura ingaruka za FDLR ku bihugu byombi ndetse no kumenya ibirindiro byazo, naho uwo mutwe ukura ibikoresho n’ubufasha.

Icyiciro cya kabiri kizaba icyo guhashya burundu uwo mutwe wa FDLR n’abambari bawo bose, nubwo hari ibimenyetso byagiye bigaragara ko hari abagiye bivanga mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).

Icyiciro cya gatatu kizaba icy’isuzuma rihuriweho n’u Rwanda, RDC na Angola ku ntambwe imaze guterwa mu guhashya uyu mutwe.

Icyiciro cya kane kizaba icyo kugarura ituze mu bice byari byarazahajwe na FDLR kizajyana no gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi b’uwo mutwe, ari na ho hazakurikiraho kongera gusubukura umubano uzira amakemwa hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.

U Rwanda ruhamya ko rufite inyungu ihambaye mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ariko rukagaragaza impungenge z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washyinzwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Muri iki Cyumweru kandi perezida João Lourenço yari yakiriye intumwa yihariye ya perezida Tshisekedi, Sumbu Sita Mambu, baganira ku rugendo rw’amasezerano ya Luanda.

Nubwo hari imbaraga zikomeje gushyirwa mu rwego rwa dipolomasi, umutekano ukomeje kuzamba muri RDC, by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo, aho Abatutsi bakomeje kwibasirwa n’ibitero bikomeye bagabwaho n’ingabo za RDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo n’interahamwe.

Tags: AngolaRdcRwandaUmutekano

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?