• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Menya imishahara igenewe abategetsi b’u Rwanda, ndetse n’uwaperezida w’iki gihugu.

minebwenews by minebwenews
August 22, 2024
in World News
0
Menya imishahara igenewe abategetsi b’u Rwanda, ndetse n’uwaperezida w’iki gihugu.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Menya imishahara igenewe abategetsi b’u Rwanda, ndetse n’uwaperezida w’iki gihugu.

Bikubiye mu nkuru yatangajwe n’igitangaza makuru cyandikirwa i Rwanda cyitwa Radio 10, aho cyavuze ko imishara ihembwa abategetsi b’u Rwanda iteganywa n’iteka rya perezida.

Nk’uko iki gitangaza makuru cyabisobanuye kivuga ko ibyiryo tegeko biri muri N°004/01 yo ku itariki ya 16/02/2017 kandi ko iri tegeko rigena ingano y’imishahara n’ibindi biganerwa abanyapolitiki bakuru b’iki gihugu cy’u Rwanda ndetse kandi n’uburyo itangwamo.

Cyakomeje gitangaza ko ukurikije iryo tegeko uko rivuga, nibura buri kwezi Guverinoma y’u Rwanda izajya isohora miliyoni 79,4Frw z’imishahara y’abaminisitiri 22 n’abanyamabanga ba Leta icyenda barahiriye kujya muri Leta nshya, izafasha perezida Paul Kagame gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Iri teka kandi rigena imishahara y’abayobozi bakuru, risobanura buri kimwe gihabwa abayobozi bakuru baba abatorwa n’abaturage n’abashyirwaho n’umukuru w’igihugu.

Bityo rero, ugandeye ku bayobozi batanu bakuru mu gihugu, umukuru w’igihugu, Paul Kagame agenerwa umishahara wa 6.102.756 Frw, uyashize mu madolari y’Amerika ni 4,604.77 ku kwezi, mu gihe perezida wa Sena, perezida w’umutwe w’abadepite, perezida w’urukiko rw’ikirenga na minisitiri w’intebe buri umwe ku kwezi akagenerwa angana na 4,346.156 Frw.

Uretse ibyo, umukuru w’igihugu kandi agenerwa inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose; imodoka 5 z’akazi zaburi gihe n’ibyangonbwa byazo byose byishyurwa na leta, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na leta, uburyo bw’itumanaho rigezweho.

Ndetse kandi perezida ahabwa amafaranga akoreshwa mu rugo angana na 6.500.00 Frw buri kwezi, amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta; uburinzi buhoraho haba ku kazi mu rugo ndetse n’ahandi hose.

Ibi kandi n’abayobozi barimo perezida wa Sena , perezida w’umutwe w’abadepite na minisitiri w’intebe buri wese agenerwa inzu yo kubamo ifite ibyangombwa birimo imodoka imwe y’akazi, ndetse nibikenewe mu gufasha ya modoka byishyurwa na Leta; amafaranga yo kwakira abashyitsi angana 600.000 Frw, uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo; amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana na 600.000 Frw buri kwezi.

Naho minisitiri muri iyi leta ya Kigali yemerewe umushahara ungana na 2.534.861 Frw buri kwezi, uyu mushahara kandi ni na wo ba visi perezida wa Sena na visi perezida w’umutwe w’abadepite bahabwa.

Abanyamabanga ba leta bagenerwa buri wese umushahara wa buri kwezi ungana na 2.434.613 Frw.

Abadepite bo bagenerwa umushahara ungana na 1.774.540 Frw.

Ubwo yose uteranije ay’abayobozi batanu bakuru mu gihugu, abaminisitiri, abanyamabanga ba leta n’abadepite baheruka kurahira mu minsi ishize, iki gihugu kizajya gisohora miliyoni 235 Frw uyashize mu madolari y’Amerika angana n’ibihumbi 17,736 ariko utabariyemo ibindi bagenerwa byihariye.

        MCN.
Tags: bahembwaPerezida Paul KagameUmishahara

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?