Menya Ingaruka Isi Ishobora Guhura na Zo mu Gihe Amerika Yagaba Igitero kuri Irani
Mu gihe ibiganiro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Irani byananirana burundu, maze Perezida Donald Trump agafata icyemezo cyo kugaba igitero cya gisirikare kuri Irani, isi yose yashobora kwinjira mu bihe by’ihindagurika rikomeye ry’umutekano n’ubukungu. Bigaragazwa ko ingaruka zirindwi zikomeye zashobora guterwa n’icyo gikorwa, zimwe zigafata Irani ubwayo, izindi zigahungabanya akarere kose ko mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n’isoko mpuzamahanga.
Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere no mu mazi zashobora kugaba ibitero bikomeye ariko bigenzuwe ku birindiro by’ishami rya gisirikare ririnda ubutegetsi bwa Kisilamu bwa Irani (IRGC), umutwe wa Basij, ahabikwa cyangwa harasirwa misire, ndetse n’ibigo bya nikleyeri. Ibyo bitero byashoboraga kugabanya ingaruka ku basivili, hibandwa cyane ku guca intege inzego z’umutekano z’icyo gihugu.
Hari icyizere, kuri bamwe, ko ibi byashobora gutuma ubutegetsi bwa Kisilamu busenyuka, Irani igatangira inzira nshya iganisha kuri demokarasi no gusubira mu mubano mwiza n’amahanga. Ariko amateka ya Iraki na Libiya agaragaza ko ibitero bya gisirikare bitahise bizana demokarasi, ahubwo byasize ibyo bihugu mu kajagari no mu ntambara z’imbere mu gihugu.
Ikindi gishoboka ni uko igitero cyaba gito ariko gikomeye, kigaca intege Irani ariko ntigisige ubutegetsi. Bigaragara ko Irani yashobora gukomeza kubaho ariko igahindura politiki zimwe na zimwe, zirimo kugabanya inkunga iha imitwe yitwaje intwaro mu karere, kugabanya gahunda za misire n’iza nikleyeri, ndetse no kwitwararika.
Gusa, benshi babona ko ibi bigoye, kuko ubutegetsi bwa Kisilamu bumaze imyaka irenga 47 burwanya impinduka, kandi bugaragaza ko budashobora guhindura umurongo wabwo mu buryo bufatika.
Abenshi babona ko iki ari cyo gishoboka kurusha ibindi. Nubwo hari abaturage benshi batishimiye ubutegetsi, inzego z’umutekano zirakomeye kandi zifite inyungu mu kugumana uko ibintu bimeze. Mu gihe igitero cya Amerika cyatera ihungabana rikomeye, Irani yashobora kurangira iyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare bukomeye, ahanini bugizwe n’abagize IRGC.
Irani yatangaje kenshi ko izihorera ku gitero icyo ari cyo cyose, ikoresheje misire n’indege zitagira abapilote (drones). Ibi byashoboraga kwibasira ibirindiro bya Amerika biri mu Kigobe cy’Abarabu, cyane cyane muri Bahareyini na Katari, ndetse n’ibikorwa remezo by’ibihugu bifatwa nk’abafatanyabikorwa ba Amerika, nka Yorodaniya.
Umuhora wa Hormuz ni inzira y’ingenzi cyane mu kwambutsa igitoro na gaze ku rwego rw’isi. Hafi ya 20–25% by’ibikomoka kuri peteroli ku isi bica muri uwo muhora. Irani ifite ubushobozi bwo gutega amamine mu nyanja, bigahagarika cyangwa bigahungabanya ubwikorezi, bigateza izamuka rikabije ry’ibiciro by’igitoro ku isoko mpuzamahanga.
Irani ishobora kandi kugaba ibitero byiswe “ibitero by’inzige”, ikarekura icyarimwe ama-drones menshi n’amato mato yitwaje intwaro, bikagora ubwirinzi bwa Amerika kubihagarika icyarimwe. Kurasa ubwato bw’intambara bwa Amerika bukibira byaba igihombo gikomeye kuri Washington, kandi byahungabanya bikomeye umutekano w’akarere.
Iki ni cyo kintu giteye impungenge kurusha ibindi. Gusenyuka kw’ubutegetsi hatabayeho imiyoborere isimbura ihamye byashobora gutuma Irani ijya mu ntambara y’imbere mu gihugu, nk’uko byagenze muri Siriya, Yemeni na Libiya. Ibi byabyara impunzi nyinshi, ibibazo by’ubutabazi, ndetse n’ihungabana rikomeye mu karere kose.
Nubwo hari ibihugu by’akarere byishimira kubona ubutegetsi bwa Kisilamu busenyutse, nta gihugu na kimwe cyifuza kubona Uburasirazuba bwo Hagati bwose bujya mu kajagari, bitewe n’ingaruka mbi byagira ku mutekano w’isi n’ubukungu mpuzamahanga.
Muri rusange, icyemezo icyo ari cyo cyose cyo kugaba igitero kuri Irani cyaba gifite ingaruka zikomeye kandi zigoye kugenzura. Impungenge nyamukuru ni uko hashobora kuvuka intambara idafite intego isobanutse, igasiga akarere n’isi yose mu bibazo bikomeye by’umutekano, ubukungu n’ubutabazi, bikagira ingaruka z’igihe kirekire.






