Menya Intwaro Idasanzwe u Rwanda Rutunze Ifatwa nk’Ikimenyetso cy’Ibihe
Mu gihe isi ikomeje kwinjira mu bihe by’ihangana rikomeye mu bya gisirikare, u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byafashe icyemezo cyo gushora imari mu ikoranabuhanga rigezweho, by’umwihariko mu rwego rw’ingabo. Muri urwo rwego, u Rwanda rubarwa mu bihugu byihariye ku mugabane wa Afurika bitunze intwaro igezweho kandi ihanitse izwi nka PULS (Precise & Universal Launching System), ifatwa nk’imwe mu ntwaro z’iki gihe zifite ubushobozi bwo guhindura imiterere y’intambara zigezweho.
PULS, mu magambo arambuye Precise & Universal Launching System, ni sisitemu ya rutura ishobora kurasa ibisasu byinshi bya rokete icyarimwe, mu buryo bufite icyerekezo gihamye (precision), bityo igabanya cyane amakosa n’ingaruka ku bice bitagamijwe.
Iyi ntwaro yatekerejwe, irahimbwa ikanatunganywa na Elbit Systems, imwe mu nganda zikomeye ku isi mu by’ikoranabuhanga rya gisirikare, ikorera muri Israel. PULS ishingiye ku ntwaro yahoze izwi nka Lynx MRL (Multiple Rocket Launcher), yakozwe bwa mbere n’Inganda za Gisirikare za Israel (Israel Military Industries – IMI), mbere y’uko zigurwa na Elbit Systems mu mwaka wa 2018.
Nyuma yo kugura IMI, Elbit Systems yakoze ivugurura rikomeye kuri Lynx, iyongeramo ikoranabuhanga rigezweho, ubushobozi bwo gukoresha ubwoko butandukanye bwa misile, ndetse n’uburyo bwo kuyihuza n’izindi sisitemu z’igisirikare. Ibyo byatumye havuka verisiyo nshya yitiriwe ubushobozi bwayo bwagutse, ari yo PULS.
Iyi sisitemu ifite umwihariko wo kuba “universal”, bisobanuye ko ishobora gukoresha ibisasu bitandukanye bifite intera n’ubushobozi butandukanye, bitewe n’intego igisirikare gifite ku rugamba.
U Rwanda ni rwo gihugu rukumbi cyo muri Afurika kizwiho gutunga PULS, ibintu bigaragaza intambwe ikomeye mu kuvugurura no kunoza imikorere y’igisirikare cyarwo. Ibi byongerera Ingabo z’u Rwanda (RDF) ubushobozi bwo kwirinda no kurinda ubusugire bw’igihugu, cyane cyane mu bihe by’umutekano muke mu karere.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bagaragaza ko gutunga PULS bituma u Rwanda ruba mu cyiciro cy’ibihugu bifite ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru, risanzwe rikoreshwa n’ingabo z’ibihugu bikomeye ku isi.
Uretse u Rwanda, PULS iri kugenda yigarurira isoko mpuzamahanga:
Thailande: Ikigo cy’ikoranabuhanga rya gisirikare (DTI) cyo muri Thailande gifatanya na Elbit Systems mu gukora verisiyo yitwa D-11A, ikorerwa muri icyo gihugu.
EURO-PULS: Mu Burayi, Elbit Systems iri gufatanya n’uruganda KNDS rwo mu Budage mu mushinga wa EURO-PULS, ugamije guhuza PULS n’isoko ry’u Burayi. Hari gahunda yari igamije kuyihuza n’ibisasu bya GMLRS cyangwa misile za HIMARS zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko uruganda Lockheed Martin rwanze ubwo bufatanye.
Danemark: Mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa 2023, Danemark yatangaje ko iri mu biganiro byo kugura PULS umunani, zigenewe Ingabo z’Ubwami bwa Danemark.
U Buholandi: Mu kwezi kwa gatatu 2023, Minisiteri y’Ingabo y’u Buholandi yatangaje ko izagura PULS 20, ku masezerano angana na miliyoni 305 z’amadolari ya Amerika, yashyizweho umukono tariki ya 18/05/2023.
Espagne: Ku tariki ya 10/10/2023, Espagne yafashe icyemezo cyo gutumiza verisiyo ya PULS ikorerwa imbere mu gihugu mu mushinga wa SILAM.
SILAM (High Mobility Launcher System) ni umushinga wa Espagne ugamije gukora intwaro zimukanwa zirasa rokete nyinshi, hagamijwe kuvugurura no gusimbura intwaro zishaje. Uyu mushinga uri gukorwa ku bufatanye bw’amasosiyete yo muri Espagne Expal na Escribano, afatanyije na Elbit Systems yo muri Israel, mu gutegura intwaro zizakoreshwa n’Igisirikare cya Espagne.
PULS si intwaro isanzwe, ahubwo ni ikimenyetso cy’igihe mu iterambere ry’ingabo zigezweho. Kuba u Rwanda ari rwo gihugu rukumbi cya Afurika kiyitunze, bigaragaza icyerekezo cyarwo mu bijyanye n’umutekano, kwigira no kwihagararaho, haba mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Iyi ntwaro ishyira u Rwanda mu mwanya wihariye, ikarugira umwe mu bakinnyi bashya bafite ijambo mu ikoranabuhanga rya gisirikare ryo ku rwego rwo hejuru.






