Menya uburyo bushya WhatsApp yazanye buzafasha abayikoresha kurushaho kurinda umwirondoro wabo
Urubuga rwa WhatsApp, rumwe mu mbuga zikoreshwa cyane ku isi mu itumanaho, rugiye gutangiza uburyo bushya buzahindura imikorere y’itumanaho hagati y’abarukoresha. Ubu buryo buzemerera abantu kuganira batagombye gusangira nimero za telefone, ahubwo bakazajya bifashisha amazina bihitiyemo azwi nka usernames.
Ni impinduka zikomeye zitezweho kongera ubwirinzi bw’amakuru bwite (privacy), koroshya itumanaho no guha abakoresha ubushobozi bwo kugenzura neza uburyo bagaragara kuri uru rubuga.
WhatsApp iteganya ko ubu buryo buzatangizwa ku barenga miliyari eshatu bayikoresha ku isi hose mu mezi ari imbere. Uhereye ku wa Mbere w’ejo hashize, bamwe mu bakoresha batangiye guhabwa amahirwe yo kwihitiramo no kubika amazina bazakoresha, nubwo kuyakoresha mu itumanaho atari itegeko kugeza ubu.
Nk’uko WhatsApp yabitangaje, umukoresha azashobora guhitamo izina rimuranga, akarivugurura cyangwa akarikuraho igihe cyose abyifuza. Ibi bizatuma abantu bashobora kuvugana bifashishije ayo mazina aho gukoresha nimero za telefone.
Iyi gahunda izafasha cyane abantu badashaka gusangiza buri wese nimero zabo za telefone, cyane cyane mu matsinda y’akazi, ay’ubucuruzi, ay’amasomo cyangwa andi matsinda ahuriramo abantu benshi batamenyeranye.
Nubwo hateganyijwe iri hinduka rishya, WhatsApp yavuze ko uburyo bwo guhagarika ubutumwa cyangwa kubuza umuntu kuguhamagara no kukwandikira (block) buzakomeza kubaho nk’uko bisanzwe, kugira ngo umutekano n’ubwisanzure bw’abakoresha bikomeze kubungabungwa.
Amazina (usernames) azajya akoreshwa ntazarenza inyuguti cyangwa ibimenyetso 35. Hazashyirwaho kandi amabwiriza akomeye agamije kurinda amazina y’ibyamamare, abayobozi n’ibigo bikomeye, kugira ngo hatagira uyiyitirira mu buryo bushobora guteza urujijo cyangwa uburiganya.
Abasesenguzi bavuga ko iri koranabuhanga rishya rizafasha no kugabanya ibikorwa byo kwiyitirira abandi (impersonation), ikibazo kimaze igihe kivugwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Umuyobozi ushinzwe ibicuruzwa muri WhatsApp, Alice Newton-Rex, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kumva ibyifuzo byinshi by’abakoresha basabaga uburyo bubafasha kuvugana n’abandi batabanje gutanga nimero zabo za telefone.
Yagize ati: “Nizeye ko ubu buryo buzafasha abakoresha uru rubuga kugenzura uko bashaka kugaragara.”
Iyo gahunda nimara kugera ku bakoresha bose, nimero za telefone ntizizongera kugaragara nk’ishingiro ryo kuganira kuri WhatsApp. Ahubwo, hazajya hakoreshwa izina umuntu yihitiyemo (username), nubwo nimero ya telefone izakomeza kuba ngombwa mu gufungura konti nshya cyangwa mu kuyigarura.
Izi mpinduka zitezweho kongera umutekano w’abakoresha, kubarinda gusakaza nimero zabo ku bantu bose no koroshya uburyo bwo kuvugana mu buryo bwizewe. Ni indi ntambwe WhatsApp itewe mu rwego rwo gukomeza guhangana n’izindi mbuga nkoranyambaga no kunoza uburambe bw’abayikoresha ku isi hose.





