Menya uko ibintu byifashe mu Rugezi, ahamaze iminsi habera imirwano hagati ya FRN n’ihuriro ry’ingabo za RDC
Minembwe Capital News (MCN)
Imirwano irimo kubera mu gace ka Rugezi, mu majyepfo ya Minembwe, hagati y’umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko baturuka mu Burayi no muri Aziya.
Aya makuru akubiye mu butumwa bwatanzwe na Col. Rugabo Fidel, umwe mu bayobozi ba FRN, wavuze ko muri aka gace hari kubera imirwano ikomeye ihanganishije FRN n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa.
Mu butumwa bwe, Col. Rugabo Fidel yagaragaje ko bafite icyizere cyo gutsinda urugamba bamazemo imyaka isaga icyenda, bakazarusoza batsinze kandi bafite ishema.
Yagize ati: “Turatangiye kandi Rugezi. Uru rugamba tuzarutsindana ishema.”
Rugezi iherereye mu majyepfo ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri iyi minsi, aka gace gakomeje kurangwa n’ibitero bivugwa ko bigabwa n’ingabo za FARDC n’imitwe ifatanya na zo, hakoreshejwe indege zitagira abapilote (drones) ndetse n’ibitero byo ku butaka.
Andi makuru avuga ko ihuriro rishyigikiye Leta ya Kinshasa rikomeje kohereza abasirikare benshi muri aka gace, by’umwihariko ab’u Burundi. Amwe muri ayo makuru avuga ko barenga ibihumbi 20, nubwo uwo mubare utaremezwa n’amasoko yigenga.
Amasoko ya MCN agaragaza ko ingabo za FARDC n’abambari bazo bari ahitwa mu Bandinzi, Bikarakara na Timbyangoma, aho kuri ubu hakomeje kubera imirwano.
Hagati aho, FRN iracyagenzura igice kinini cy’aka gace, mu gihe ibindi bice bikiri mu maboko y’ihuriro ry’ingabo bahanganye.
Iyi mirwano imaze igihe kirenga icyumweru, ikaba ikomeje gukaza umurego mu gihe impande zombi zigihanganye.
Minembwe Capital News (MCN)
