Menya Uko Mu Nkengero za Centre ya Minembwe Byifashe Nyuma y’Ituze Ryahabyukiye mu Gitondo Cya None
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yahawe n’abantu bari mu gace ka Kabanju, muri Secteur y’i Lulenge, Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, hamwe n’abacanshuro, bahavuye berekeza mu bice bya Milimba.
Ayo masoko avuga ko, nubwo ingabo za FRN zitarinjira mu gace ka Kabanju, zamaze kwigarurira umusozi wo Ku wa Mabuye, uhanamiye ako gace. Nk’uko ayo makuru abivuga, kugenzura uwo musozi biha uruhande ruwufite ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa byinshi bibera mu Kabanju. Ibi bivugwa ko byagize uruhare mu kwimura ibirindiro bya FARDC n’abo bafatanyije, bakerekeza i Milimba.
Nk’uko ubuhamya MCN yahawe bubivuga, ingabo za FARDC n’abo bafatanyije mu mirwano berekeje mu bice bya Milimba, ahatuye abaturage benshi b’Abapfulero.
Umwe mu bantu bahaye MCN amakuru yagize ati: “Ibikoresho byinshi bya gisirikare FARDC yabihungishirije i Milimba. N’abasirikare benshi ni ho bahungiye.”
Andi makuru MCN yahawe avuga ko, nyuma yo gusenya ibirindiro byayo bya Kabanju, ingabo za FARDC n’abo bafatanyije basigaranye ibirindiro bikomeye mu gice cya Gitumba, mu cyerekezo cya Milimba.
Ibi bigaragaza ko, nubwo hari amakuru avuga ko izo ngabo zavuye mu bice bimwe na bimwe, hakiri ibibazo byo kumenya uko ibirindiro byazo bisigaye bihagaze n’uduce zigikontrola.
Amakuru MCN yahawe avuga ko FARDC yasenye ibirindiro byayo bya Kabanju nyuma y’uko FRN yari imaze kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Secteur y’i Lulenge.
Muri ibyo bice bivugwa harimo Gipimo, Gihuha, Nyagishasha, Nzohaha na Gasorogocyi, ndetse n’uduce two mu Rugezi turimo Ku Wihene, Nyarurango na Rugomero.
Ibi bice biherereye muri Secteur y’i Lulenge, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahakomeje kuvugwa ibikorwa by’imirwano.
Gusa, andi makuru aturuka ku masoko atandukanye avuga ko ingabo zishyigikiye Leta zitavuye mu Kabanju zose. Ayo makuru avuga ko zimwe mu ngabo n’ibikoresho byinshi bya gisirikare byimuriwe ahandi, ariko ko hari abasirikare bagisigaye muri ako gace, nubwo atari benshi.
Uyu munsi, Kabanju no ku wa Mabuye habyukiye ituze, nk’uko amakuru MCN yahawe abivuga. Ibi bibaye nyuma y’uko FRN ivugwa ko yigaruriye ibice byinshi byo muri Secteur y’i Lulenge, biherereye hafi ya Centre ya Minembwe, ahatuye Abanyamulenge benshi.
Nubwo amakuru aturuka muri ako gace agaragaza ko ibintu byari bituje mu gitondo cyo kuri uyu munsi, impande zombi ziracyarebana ay’ingwe, ku buryo imirwano ishobora kongera kubura umwanya uwo ari wo wose.
Minembwe Capital News (MCN)
