Menya Uko Umutekano Uhagaze Muri Iki Gitondo mu Kibaya cya Rusizi no mu Minembwe
Minembwe Capital News (MCN)
Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 03/11/2026, mu bice bitandukanye byo mu Minembwe no mu Kibaya cya Rusizi humvikanye ibikorwa bya gisirikare birimo ibitero bya drone n’amasasu menshi. Icyakora, muri iki gitondo, ibyo bice byombi byabyukiye mu ituze.
Mu Minembwe
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yakiriye agaragaza ko ahagana saa yine z’ijoro, drone y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR ndetse n’abacanshuro, yateye ibisasu mu duce twa Point Zéro na Gihuha.
Amakuru aturuka ku masoko yacu agaragaza ko ku Gihuha haguye ibisasu byinshi, bikaba byamaze igihe kitari gito bikomeza kugwa muri ako gace. Naho kuri Point Zéro, ibisasu byahatewe mu gihe gito ugereranyije n’icyo byamaze bigwa Gihuha.
Gusa, muri iki gitondo cyo ku wa Kabiri, mu Minembwe hazindukiye ituze. Ikirere kirangwa n’imbeho n’ibicu bigaragaza ko hashobora kugwa imvura. Hari n’uduce tumwe na tumwe yatangiye kugwamo, nubwo itari nyinshi.
Mu Kibaya cya Rusizi
No mu Kibaya cya Rusizi, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, humvikanye amasasu menshi yarasiwe ku misozi ihanamiye icyo kibaya.
Nk’uko amasoko ya MCN abitangaza, ayo masasu yarashwe n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije.
Aya masasu yumvikanye mu gihe mu minsi ishize hakomeje kuvugwa amakuru avuga ko umutwe wa FRN ushobora kwigarurira i Kibaya cya Rusizi ndetse n’umujyi wa Uvira.
Amakuru atugeraho agaragaza ko impungenge z’uko hashobora kugabwa igitero ari zo zishobora kuba zaratumye izo ngabo zirasa amasasu menshi ku misozi ihanamiye icyo kibaya.
Icyakora, kugeza ubu, FRN nta cyo iratangaza kuri aya makuru amaze iminsi ayivugwaho. Bityo, ntiharamenyekana niba koko ifite gahunda yo gufata ibyo bice.
Umutekano muri rusange
Muri rusange, ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri ryaranzwe n’ibikorwa bya gisirikare mu Minembwe no mu Kibaya cya Rusizi. Mu Minembwe habaye ibitero bya drone mu duce twa Point Zéro na Gihuha, mu gihe mu Kibaya cya Rusizi humvikanye amasasu menshi yarasiwe ku misozi ihanamiye icyo kibaya.
Icyakora, kugeza muri iki gitondo cyo ku wa Kabiri, utu duce twombi twari twabyukiye mu ituze, nyuma y’urusaku rw’amasasu n’ibikorwa bya gisirikare byaranze ijoro.
Minembwe Capital News (MCN)
