
Twabakusanyirije amateka y’umusirikare w’indwanyi. Umusirikare wabiciye biracika ahanini muntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umusirikare utazundya umunwa numwe mubasirikare barwanye intambara ninshi muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo (Eastern Drc). Gusa iz’intambara zasize zimumumugaje ukuboko ariko kubwamahirwe yahawe ukuboko kwikizungu abifashijwemo nabasirikare bakuru bazi amateka ye.
Uwo ni Major Robert Mugabe.
Uyumusirikare Mugabe Robert, yabonye izuba tariki 17.11.1985, avukiye ahitwa Ingungu homuri Groupement ya Bafindo, teritware ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Numusirikare Uzi nogusenga dore ko yabatirijwe mw’idini ry’Abadivantiste bumunsi wakarindwi(7).
Mugabe Robert, arubatse afite umwana umwe kumudamu umwe.
Yize ishuri ribanza ararirangiza kwishuli rya Luzilantaka, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mugihe ishuli ry’isumbuye ryo yaryigiye mugihugu cya babanyi i Rwanda, kwishuli rya Mutenderi/Kibungo, gusa ntiyaje kurangiza ishuli ry’isumbuye kuko nibwo yahise yinjira igisirikare mumwaka wa 1996, icogihe intambara yarikaze mucahoze citwa Zaïre. Igisirikare yacyinjiriye ahitwa i Gabiro ho mugihugu c’u Rwanda. Yize igihe kingana namezi 6.
Nyuma yuko arangije Formation yagisirikare yoherejwe gukorera akazi ke kambere mugace ka Byumba, ubwo hari mumwaka wa 1997, bwambere yakoreye muri 105ème Batayo(B.N) muri 211ème Brigade (B.D).
Robert muri uyumwaka wambere atangira akazi ke ka Gisirikare yagiriwe icizere bivanye nuko ingabo z’u Rwanda zamubonyeho ubunararibonye yoherejwe mukigo ciga kurasa imbunda Ziremereye, ubwo hari mumwaka wa 1997. Mumbunda Ziremereye yabashe kwiga harimo iza Kateusha, Twelve Spg(75mm) nizindi ninshi.
Ahagana mumwaka wa 1998, yavuye mungabo za RPF (I Rwanda), yambuka umupaka yinjira kubutaka bw’aCongo maze yiyunga ningabo zahoze ariza RCD, ya Azalias Ruberwa Manywa.
Ubwo nibwo Major Robert Mugabe, yoherejwe gukorera mungabo za 5ème Brigade, yarifite icicaro mumujyi wa GOMA. Muricogihe Major Robert Mugabe yariyavuye i Rwanda mungabo za RPF afite ipeti rya Sergent major.
Mumwaka wa 2000 n’a 2002, yaramaze kuva i Goma yamaze kugera mungabo za 12ème Brigade aha yarakiri muburasirazuba bwa RDC.
Akaba arinabwo Major Robert Mugabe, yatangiye kwandika amateka ubwo yari muri 12ème Brigade aho bivugwa ko yarwanye intambara zikomeye mubice bya Arru,Kanyabayonga, Robero, Mbingi, walimbongo nahandi. Uko Major Robert Mugabe yinjiraga murugamba yatahanaga imihigo yabashe kwambura abanzi ba RCD GOMA.
Yaje kuvanwa muri 12ème Brigade, yoherezwa muri 114 Brigade. Mumwaka wa 2004 -2006, nibwo yagiriwe icizere ahabwa ipeti rya Captaine .
Mumwaka wa 2004, yarwanye intambara ya Bukavu, intambara yahawe izina rya “Fardc Contre Banyamulenge.” Ubwo yari muruhande rwa Banyamulenge.
Yaje gukomerezaho arwana intambara za kanyabayonga intambara ziswe ko ari “Opération Bima,” zari ntambara za FARDC nabavuga ururimi rw’Ikinyarwanda (Fardc Contre Rwandaphones).
Mugihe cya Brassage, kirangiye ubwo Major Robert yariyamaze kwiyunga nigisirikare cya RDC, arinabwo yoherejwe za Beni aha yaje kuba muntambara za Balendu naba Hema(Lendu Contre Hima).
Arinabwo yaje kwitandukanya n’ingabo za leta ya Kinshasa, yiyunga ningabo za CNDP, ibi yabikoze mugihe Fardc yarimaze kumufunga igihe kingana namezi arindwi (7).
Mumwaka wa 2009, ubwo CNDP yarimaze kuzamo agatotsi, yongeye kwiyunga nabasirikare ba FARDC arinabwo yoherejwe muri Kitchanga, akorera Bukombo, Tebero nahandi[…..].
Mumwaka wa 2011, Robert Mugabe, ahabwa ipeti rya Major, aza noguhabwa kuyobora yungirije Komanda Batayo, mugace ka Gatare ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yongera gusubira Walikale, arwana intambara icogihe ninshi harimo n’Intambara ya Busihe arinayo ntambara yasize imumugaje ukuboko gusa yaje kuvugwa arakira ahabwa ukuboko .
Mumwaka wa 2012, yitandukanyije n’ingabo za leta ya Kinshasa (FARDC), maze y’iyunga ningabo za M23, ahagana mumwaka wa 2013, izingabo zahungiye i Rwanda. Bongera gusubira kubutaka bw’aCongo, icogihe Robert Mugabe, yoherejwe gukorera muri Sabyinyo ahagana mukwezi kwa 12/2022.
Major Robert Mugabe, ari mubasore bakanguriye abandi kuva muri Fardc ngo biyunge n’a CNDP ndetse n’a M23. Yakanguriye kandi Abasore n’inkumi kuva mumahanga maze bagataha kubohora Gakondo yabo.
Major Robert Mugabe, azwiho gukunda gusenga akunda nabantu bagiye bakora Ibintu bikomeye kwiy’isi byavuzwe ko akunda gusoma amateka ya Thomas Sankara, Fidel Castro ndetse n’a Checkvala.
Ayanamateka mwayateguriwe na Bruce Bahanda, Nfashijwe numwe mubasirikare babanye n’a Major Robert, Major Dizizi ndetse twifashije n’a nyiribwite.
kw’itariki 07.06.2023, kuri Minembwe Capital News.

