Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mibunda: Imirwano itaravuzwe hagati ya Red-Tabara n’ingabo z’u Burundi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 28, 2025
in Regional Politics
0
Mibunda: Imirwano itaravuzwe hagati ya Red-Tabara n’ingabo z’u Burundi.
122
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mibunda: Imirwano itaravuzwe hagati ya Red-Tabara n’ingabo z’u Burundi.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Umutwe witwaje intwaro urwanya Leta ya Gitega wa Red-Tabara, uheruka kugaba igitero gikomeye mu birindiro by’ingabo z’u Burundi zo mu mutwe wa TAFOC n’ibya Maï-Maï iyobowe na Gen Hamuri Yakutumba biherereye i Tabunde mu Mibunda muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Ni mu mpera z’i cyumweru gishize ni bwo Red-Tabara yagabye kiriya gitero ikigaba ahitwa i Tabunde hazwi nko mu Mibunda muri Secteur ya Itombwe, aha hakaba hari ikambi y’igisikare cy’u Burundi na Wazalendo iyobowe na Jenerali Hamuri Yakutumba.

Nk’uko abaturiye ibyo bice babibwiye Minembwe.com, iki gitero cyaguyemo abo ku ruhande rw’u Burundi na Maï-Maï babarirwa 18 harimo n’abandi imirongo bakomeretse.

Bavuga ko abakomeretse bahise bajanwa ku bitaro bikuru bya Mikenke biherereye hafi n’umuhana munini w’Ababembe uba muri aka gace.

Ikindi kandi nuko ibyo birindiro by’ingabo z’u Burundi na Maï-Maï byari i Tabunde nyuma y’aho bigabweho igitero zikabihunga, abarwanyi b’uyu mutwe wa Red-Tabara bahise babiha inkongi y’umuriro, ubundi birashya birakongoka, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.

Abaturage baturiye utwo duce, byavuzwe ko amatungo yabo arimo ihene, inkoko n’intama yahise anyagwa, kandi bikavugwa ko yanyazwe n’abarwanyi ba General Hamuri Yakutumba.
Gusa nta mubare wayo wavuzwe.

Iki gitero cya Red-Tabara muri Mibunda kibaye ku nshuro igira gatanu mu gihe kitarenze igihe cy’amezi atatu gusa.

Ni mu gihe mu kwezi kwa Cumi n’abiri ku mwaka ushize wa 2024, uyu mutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wakugabyemo ibitero byikurikiranyije inshuro zitatu. Ibyo bitero nabyo wagiye ubigaba ku nyeshamba z’uyu mutwe wa Maï-Maï ubundi ukabigaba aha herereye ingabo z’u Burundi zo mu itsinda rya TAFOC zisanzwe zikorana byahafi n’i nyeshamba za Maï-Maï na FDLR ndetse na FARDC.

Ni ibitero byahitanye ubuzima bw’ingabo z’u Burundi nyinshi, harimo ko byaguyemo n’abafite amapeti ya Colonel, nk’uko uyu mutwe wa Red-Tabara wabyigabye umwaka ushize.

Mu kwezi kwa Cumi n’umwe naho, Red-Tabara yakugabyemo ibitero bikomeye. Ariko igaba ibyo bitero yamara kwirukana Maï-Maï n’ingabo z’u Burundi ikongera igasubira mu ishyamba.

Tags: Maï MaïMibundaRed-TabaraTabunde
Share49Tweet31Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Haravugwa icyatumye Tshisekedi yanga kwitaba inama ya EAC iyo bita idasanzwe.

Haravugwa icyatumye Tshisekedi yanga kwitaba inama ya EAC iyo bita idasanzwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?