Minembwe: Abaturage mu myigaragambyo bamagana Ingabo z’u Burundi bazishinja kubangamira ubucuruzi n’imibereho
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’akarere ka Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bakoze imyigaragambyo kuri uyu wa kabiri, bamagana ibikorwa by’ingabo z’u Burundi, bashinja gufunga imihanda y’ubucuruzi no kubangamira uburenganzira bwabo bwo kurema amasoko.
Ni myigaragambyo yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 04/11/2025, ikaba igikomeje kugeza magingo aya.
Iyi myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Minembwe, ahazwi nka Madegu Centre, yitabirwa n’abaturage bakomoka mu muko atandukanye arimo Abanyamulenge, Abashi, Ababembe n’Abapfulelo, baturutse mu duce twa Gakenke, Kabingo, Gahwela, Kalingi, Rundu n’ahandi.
Abaturage bavuga ko kuva mu kwezi kwa kabiri 2025, nyuma y’uko umutwe wa MRDP-Twirwaneho wigaruye uduce twa Minembwe, Ingabo za Leta (FARDC) n’iz’u Burundi zatsinzwe zigasubira inyuma, zahise zishinga ibirindiro ku mihanda yinjira n’isohoka muri Minembwe, zimira abaturage kugera ku masoko.
Abaturage bavuga ko kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, ubwo Ingabo z’u Burundi na FARDC zatsindwaga urugamba na MRDP-Twirwaneho zikisuganyiriza kwa Mulima no mu Cyohagati, zahise zifunga inzira z’ubucuruzi by’umwihariko izihuza Minembwe n”ibindi bice nka Baraka na Uvira.
Ni mu gihe izi ngabo zashinze ibirindiro mu mayira yose nk’ahitwa Mikarati, Nyamara, Point-Zero, Gipupu, Birarombili, zibuza abaturage kugera mu masoko y’i Ndondo n’andi, bituma ubucuruzi bw’ingenzi buhungabana, n’abaturage batangira kubura ibikoresho nkenerwa birimo ibiribwa, imiti n’ibikoresho by’isuku.
Mu butumwa batanze mu myigaragambyo, abaturage basabye ko ingabo z’u Burundi zatahishwa iwabo, kuko zibabangamira, aho kuba umutekano zibungabunga. Bavuze ko batakigira ubwisanzure bwo gucuruza no gutembera mu gace kabo, bagasaba ko inzira n’amasoko bifungurwa.
Amashusho yagiye hanze agaragaza abaturage b’ingeri zose-abasaza, abagore, urubyiruko n’abakobwa bitwaje udutambaro tw’umweru nk’ikimenyetso cy’amahoro, baririmba indirimbo zivuga ku mahoro n’ubwisanzure, bagana ku biro bya teritware ya Minembwe, banyura mu nzira igana ahubatse umunara wa Vodacom.
Icyifuzo cyabo nyamukuru ni uko uburenganzira bwabo bwo kugera ku masoko no kugendererana babusubizwa, kuko ngo kububima bigira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa gisirikare ntiburagira icyo butangaza ku myigaragambyo no ku byifuzo by’abaturage. Gusa haribazwa niba ibikorwa by’ingabo z’u Burundi muri ako gace bijyanye n’inshingano zazo, cyane cyane mu gihe abaturage batangiye kuvuga ko zitakibungabunga umutekano wabo ahubwo zibabuza kwibeshaho.
Imyigaragambyo y’uyu munsi ishobora kuba ikimenyetso gikomeye cy’uko abaturage batangiye kuvuga ijwi rimwe ku bibazo bibugarije, cyane cyane ibijyanye n’uburenganzira bwo kwiyitaho.






