Minembwe: Croix-Rouge Yageze ku Batishoboye mu Bihe Bikomeye, Izana Ubutabazi Bukenewe Byihutirwa
Ishami ryita ku bikorwa by’ubutabazi rya Croix-Rouge ryageze muri centre ya Minembwe, iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo gutanga ubufasha bwihuse ku baturage bakomeje kwibasirwa n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’imibereho.
Iri shami ryageze muri ako gace ku munsi w’ejo, tariki ya 30/04/2026, ahagana mu masaha y’igicamunsi, mu gihe Minembwe n’uturere tuyikikije bikomeje guhura n’ihungabana ry’umutekano rishingiye ku bitero bimaze igihe bihagabwa, bikozwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR. Ibi byatumye abaturage benshi bata ingo zabo, bamwe bakaba barahungiye mu bice bifite umutekano muke.
Amakuru yizewe agaragaza ko Croix-Rouge yazanye inkunga y’ibanze igizwe ahanini n’imiti, ibikoresho by’ubuvuzi, ndetse n’ibindi bikoresho byihutirwa bigamije gufasha abakomeretse n’abarwayi kubona ubuvuzi bw’ibanze. Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaye imodoka zigera kuri zirindwi z’iri shami zinjira muri centre ya Minembwe, zitwaye ibikoresho bitandukanye by’ubutabazi.
Mu bikorwa iri shyirahamwe riri gukorera muri ako gace, harimo kwita ku bakomeretse, gutanga ubuvuzi bwihuse ku barembye, gufasha abagizweho ingaruka n’imirwano kubona ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze, ndetse no kwita ku miryango yakuwe mu byayo ikomeje kwiyongera.
Kugeza ubu, Minembwe iri mu duce dukomeje kugaragaramo ibibazo by’umutekano muke mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ibikorwa by’ibitero bigabwa ku baturage bikomeje gutuma ubuzima bwabo burushaho kuzamba. Abaturage benshi bakomeje kubaho mu buzima bugoye, aho kubona ubufasha bw’ibanze, ibiribwa bihagije n’ubuvuzi bikomeje kuba ingorabahizi.
Abaturage ba Minembwe bavuganye na Minembwe Capital News bagaragaje ko bishimiye iyi nkunga ya Croix-Rouge, bavuga ko ije mu gihe gikomeye cyane.
Ibi bikorwa bya Croix-Rouge bigaragaza uruhare rukomeye rw’imiryango itari iya Leta mu gutabara ubuzima bw’abari mu kaga, mu gihe hakomeje gushakishwa ibisubizo birambye byagarura amahoro n’umutekano muri aka karere.






