Minembwe: Drone ya FARDC Yarashe Inka mu Biziba byaruguru, Ibyahabereye Biratangaje
Minembwe Capital News (MCN)
Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 06/11/2026, drone y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yagabye igitero mu gace ka Biziba byaruguru, yibasira amatungo y’Abanyamulenge yari mu mihana ituwe n’abaturage. Iki gitero cyahitanye zimwe mu nka, izindi zirakomereka bikomeye, nk’uko amakuru agera kuri Minembwe Capital News (MCN) abigaragaza.
Amakuru MCN yahawe agaragaza ko icyo gitero cyabereye ahitwa Nyagishasha, mu Biziba byaruguru, aho iyo drone yarashe inka z’Abanyamulenge.
Mu buhamya bwagejejwe kuri MCN, umwe mu batanze amakuru yagize ati: “Ahitwa muri Nyagishasha, mu Biziba byaruguru, drone imaze kuharasira inka. Zimwe zapfuye, izindi zakomeretse bikomeye.”
Iki gitero kibaye mu gihe FARDC yamaze umunsi wose igaba ibitero mu bice bitandukanye by’ako karere, birimo Rugezi, Point Zéro, Nyaruhinga n’ahandi, ikoresheje indege zitagira abapilote zizwi nka drones.
Abaturage bo muri ibyo bice bagaragaje agahinda n’impungenge batewe n’ibitero bikomeje kwibasira imihana ituwe n’Abanyamulenge, by’umwihariko ibyangiza amatungo bororaga kugira ngo batunge imiryango yabo.
Basabye amahanga kwamagana ibikorwa bya FARDC n’abo bavuga ko bafatanya na yo mu bikorwa bya gisirikare, barimo ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bakomoka mu Burayi no muri Aziya.
Bagaragaje ko bibabaje kubona ingabo z’igihugu zishinjwa kugaba ibitero mu mihana ituwe n’abaturage, zikangiza n’amatungo ari imwe mu nkingi z’imibereho yabo ya buri munsi.
Nk’uko abo baturage babivuga, ibitero byibasira Abanyamulenge bimaze imyaka irenga icyenda bikomeje, bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku mibereho yabo, zirimo gusenya amazu, kwica amatungo no gutakaza ubuzima bw’abantu.
Minembwe Capital News (MCN)
