Minembwe: Drone ya FARDC yongeye kugaragara mu kirere, igisasu cyumvikana mu cyerekezo cya Mikenke
Minembwe Capital News (MCN)
Ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 05/11/2026, drone y’ingabo za FARDC yongeye kugaragara mu kirere cya Minembwe, mu misozi miremire y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) ikesha amasoko yayo agaragaza ko iyo drone yazengurutse ikirere cya Minembwe, nyuma hakumvikana igisasu kimwe giturikiye mu cyerekezo cya Mikenke.
Rimwe mu masoko ya MCN yagize ati: “Iyo drone yongeye kugaruka izenguruka ikirere cya Minembwe, ariko yateye ibisasu kure. Turakeka ko ari mu cyerekezo cya Mikenke.”
Aya makuru avuga ko iyo drone yazengurutse ikirere cya Minembwe ahagana saa mbiri z’ijoro, zenda kugera kuri saa tatu, ku isaha ikoreshwa mu Minembwe no mu mujyi wa Bukavu.
Iyi drone bivugwa ko ikoreshwa n’ingabo za FARDC, ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro baturutse i Burayi no muri Aziya, yongeye kugaragara mu gihe hari hashize ijoro rimwe gusa igabye ibitero mu bice bitandukanye byo mu Minembwe.
Mu ijoro ryabanje, iyo drone yari yateye ibisasu mu gice kiri hagati ya Runundu n’i Gisoke, ikindi igitera kuri Mukoko, mu majyaruguru ya Gakenke. Ibyo bisasu byangije ibikorwa remezo by’abaturage, nk’uko amakuru yageze kuri MCN abigaragaza.
Ubuhamya MCN yakiriye buvuga ko drone imaze amajoro abiri igaragara mu kirere cya Minembwe ari drone nini, ifite imiterere idasanzwe.
Kugeza ubu, amakuru ku cyerekezo nyacyo igisasu cyaguyeho mu gace ka Mikenke, ndetse n’ingaruka zacyo, aracyategerejweho ibindi bisobanuro.
Iyi nkuru ishingiye ku buhamya n’amakuru yakusanyijwe n’amasoko ya MCN. Amakuru ku hantu igisasu cyaguye n’ingaruka zacyo aracyakenewe gukomeza kugenzurwa.
Minembwe Capital News (MCN)
